Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Ben na Chance, ryataramiye abitabiriye igitaramo cy’Urwenya cya Gen-Z Comedy Show.
Ni igitaramo aba baramyi bari batumiwemo mu gice kizwi nka “Meet Me Tonight”, aho umuntu w’icyamamare aganiriza abitabiriye iki gitaramo ndetse akaba yanataramira abitabiriye iki gitaramo iyo ari umuhanzi.
Aba baramyi bavuze byinshi ku rugendo rwabo mu muziki birimo inkomoko ya zimwe mu ndirimbo zabo abantu benshi bamenye zirimo: Yesu Arakora, Munda y’Ingumba, n’izindi.
Ben yavuze ko indirimbo yabo yitwa Ugushukamirijeho Umutima bayikoze nyuma y’ibihe bigoye banyuzemo muri 2015 byo kubura umwana wabo w’imfura witabye Imana nyuma y’amezi macye avutse.
Yakomeje avuga ko izindi ndirimbo zabo zirimo iyitwa Yesu arakora bayikoze nyuma y’uko Imana ibahaye undi mwana nyuma yo gupfusha imfura yabo , ni mu gihe iyitwa Munda y’Ingumba bayikoze nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri.
Ageze ku ndirimbo Zaburi Yanjye ari nayo yamenyekanye cyane, Ben yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze ari nk’ishimwe ku Mana nyuma yo kubaha umwana wabo wa gatatu.
Indirimbo Zaburi Yanjye yagiye hanze, tariki ya 26 Mutarama 2024 ni imwe mu ndirimbo za Ben na Chance zakunzwe cyane, kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni esheshatu ku rubuga rwa Youtube.
Aba baramyi baboneyeho gutangaza ko kandi mu gihe cya vuba bazashyira hanze indirimbo yabo nshya izaba igenewe umwana wabo wa kane w’umuhungu
Bati: “Dufite n’indi ndirimbo ya kane izaba yeguriwe umwana wacu w’umuhungu. Twifuza ko buri mwana wacu azajya yumva ko hari indirimbo twamukoreye.”
Ben na Chance bamenyanye muri 2011 ubwo bombi bari abaririmbyi muri Alarm Ministry, aba bombi baje gutera indi ntambwe muri 2014 maze bakora ubukwe basezerana kubana akaramata ari nacyo gihe batangiye gukorana nk’abaririmbyi.
Mu rugendo rwabo rw’umuziki, aba baramyi bamenyekanye mu ndirimbo zabo zitandukanye zihembura imitima bakoze zirimo: Zaburi yanjye, munda y’Ingumba, igikombe cyanjye, n’izindi.
Ben na Chance bataramiye abitabiriye igitaramo cy’Urwenya cya Gen – Z Comedy Show mu gihe barimbanyije imyiteguro y’igitaramo cyabo cyiswe, Easter Jubilee Music Gathering, kizaba tariki ya 05 Mata 2026 muri BK Arena.









