Umunyarwenya Mazimpaka Japhet wari usanzwe ari umunyamakuru mu biganiro by’imyidagaduro kuri Magic FM yamaze kugirwa Umuyobozi wa Televiziyo ya KC2.
Uyu mwanya Mazimpaka awugiyeho asimbuye Gloria Mukamabano uheruka gusezera kuri RBA, tariki ya 26 Gashyantare 2026 kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yasanze umuryango we.
Muri 2020 nibwo Japhet yasabye kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru muri RBA, icyo gihe akaba yari umunyeshuri muri Kaminuza aho yigaga ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya University.
Nyuma yo kurangiza kwimenyereza umwuga, Mazimpaka yaje guhita ahabwa akazi nk’umukozi kuri Magic FM, aho kugera kuri ubu yakoraga mu kiganiro cya Magic Morning Live gitambuka kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu, Saa 6h00 – 10h00, akaba kandi yajyaga akora no mu kiganiro cy’imyidagaduro cya Samedi Détente kuri Radio Rwanda.
Muri 2021 Mazimpaka yarangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’itangazamakuru ndetse n’itumanaho aho yize muri Kaminuza ya Mount Kenya University.
Mu Ukuboza 2023 Mazimpaka yarangije amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters”, muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, aho yize mu ishami ryo gukora ubushakashatsi ku iterambere ibizwi nka “Development Studies”.
Ntabwo Japhet yarekeyeho amashuri kuko mu Ukuboza kwa 2024, yabonye indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza “Masters” mu bijyanye n’imiyoborere “Masters of Governance” , yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.
Uyu musore ukiri muto ugiye kuyobora KC2, yamamaye mu bijyanye n’urwenya aho yabaye mu itsinda rya Bigomba guhinduka ryamamaye mu rwenya hagati ya 2019-2020.
Nyuma yaho yagiye akora ibindi bikorwa bijyanye n’urwenya aho nko muri uyu mwaka yakoze igitaramo cy’Urwenya yise “Influenza”
Zimwe mu nshuti za hafi za Japhet zirimo umunyamakuru Iradukunda Moses , bakoranaga mu biganiro birimo Samedi Détente yamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya agiye gutangira ahamya ko iyo inshuti yawe iteye imbere na we uba uteye imbere.
Mazimpaka Japhet yagizwe umuyobozi wa KC2


Iradukunda moses yifurije Mazimpaka Japhet ishya n’ihirwe mu mirimo mishya



