Isabukuru Nziza ku mukobwa ubitse Umutima wanjye! Prosper Nkomezi yateye imitoma umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yifurije umunsi mwiza w’amavuko umukunzi we bitegura kurushinga, Nkurunziza Retina, amwibutsa ko ari umugisha ukomeye kuri we.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2026, Nkomezi yasangije abamukurikira amafoto y’umukunzi we, maze amugenera ubutumwa bwuje imitoma myinshi.
Ati “Mumfashe kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umukobwa ubitse umutima wanjye, uri amahoro yanjye, umunezero wanjye, ukaba n’umugisha ukomeye kuri njye.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko umunsi wose arikumwe na Retina biba bimeze nk’inzozi adashaka gukanguka.
Ati ” Umunsi wose ndikumwe na we uba umeze nk’inzozi ntashaka gukanguka, ndashima Imana yakumpaye mu buzima bwanjye, Ndagukunda cyane.”
Tariki ya 13 Mutarama 2025, nibwo Prosper yambitse impeta umukunzi we Retina bitegura kurushinga bitarenze uyu mwaka.
Aba bombi kandi bakaba barakoranye indirimbo bise “The Beginning of Forever” aho baba baragiza Imana urukundo rwabo.
Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, uyu muramyi ukubutse mu gitaramo aheruka gukorera muri Israel muri Gashyantare 2026, azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Sinzahwema’, ‘Ibasha gukora’, ‘Humura’, ‘Yanyishyuriye’ n’izindi nyinshi.









