Abadepite bagaragaje impungenge ku bibazo bikomeje kugaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, basaba ibisobanuro MINALOC na RDB ku ngamba zifatwa mu kurwanya ubucukuzi butemewe n’amategeko no kunoza imikorere y’uru rwego.
Ibi byatangajwe ku wa Kane, tariki ya 12 Werurwe, ubwo Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yagezaga ku Nteko rusange raporo isesengura ibibazo by’ubujura n’ubucukuzi butemewe n’amategeko bubangamiye umutekano w’abaturage mu bice bukorerwamo.
Visi Perezida w’iyo Komisiyo, Jean Claude Ntezimana, yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) byahawe amezi atandatu kugira ngo bizabe byagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo igaragaza ingamba zafashwe mu gukemura burundu ibi bibazo byagaragajwe.
MINALOC yasabwe gusobanura uko izongera imbaraga mu matsinda y’uturere ashinzwe kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo arusheho kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi no gukumira abacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni mu gihe RDB yo yasabwe gusobanura ingamba ifite zo kwihutisha itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro, kuko gutinda gutangwa kwazo byavuzwe ko ari imwe mu mpamvu zituma bamwe bajya mu bucukuzi butemewe.
Iyi komisiyo yanagaragaje ko hakiri ibibazo mu igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asinywa hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) n’ibigo byahawe impushya zo gucukura.
Hari n’aho byagaragaye ko ibigo byemewe n’amategeko bikoresha ba rwiyemezamirimo batujuje imyaka yo kuba bakora muri uru rwego.
Abadepite banasabye RDB kugaragaza ingamba zo gutuma ibigo byose bicukura amabuye y’agaciro byinjizwa muri sisiteme ya IMS Inkomane, igamije gukurikirana ibikorwa by’ubucukuzi, abakozi ndetse no kubahiriza amategeko agenga uru rwego.
Komisiyo yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko izakomeza gukurikirana icyemezo cyafashwe cyo gutumiza Minisitiri w’Intebe kugira ngo asobanure gahunda ya Leta yo gusana no gusubiranya ibinogo byasizwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, birimo n’ibyasizwe kuva mu gihe cy’ubukoloni.
Abadepite bongeye kugaragaza ko ubucukuzi butemewe n’amategeko bugira ingaruka zikomeye ku miryango irimo abana bataye ishuri bakajya gushakamo akazi, ndetse bukabangamira irondo ry’umutekano rikorwa n’abaturage.
Raporo ya Komisiyo igaragaza ko hagati ya 2020 na 2025 hatanzwe dosiye zirenga 1,300 zijyanye n’ibyaha by’ubucukuzi butemewe n’amategeko.
Ndetse hagati ya 2020 na 2024, abantu nibura 394 baguye mu mpanuka zijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, mu gihe 187 bakomeretse, ahanini bitewe no kutubahiriza amabwiriza.
Depite Odette Uwamariya Wibabara yavuze ko hashyirwaho Urugaga rw’Abakora mu Bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (Mining Chamber) byafasha kurushaho kugenzura uru rwego no guteza imbere imikorere ishingiye ku bipimo mpuzamahanga.
Yongeyeho ko kwandikisha ibigo byose bikora ubucukuzi muri sisiteme zemewe byafasha kunoza igenzura, gukumira kunyereza imisoro no gutuma ibikorwa by’ubucukuzi bikorwa mu mucyo.
Banagaragaje impungenge ku buzima n’umutekano by’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bavuga ko nubwo hari ibigo bitanga ibikoresho by’ubwirinzi ku bakozi babyo, hari n’ibitabyubahiriza bigatuma bamwe bahura n’indwara zituruka kuri aka kazi ndetse n’impanuka.




