Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko kuba hari ibibazo rwakira kandi hari izindi nzego za Leta zagombaga zakabaye zarabikemuye, bigaragaza ko abaturage baba batahawe serivisi bakeneye uko bikwiye.
Byagarutsweho mu biganiro byahuje Urwego rw’umuvunyi n’itsinda ry’urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2026.
Izi nararibonye ziri mu gikorwa cyo gusesengura ikibazo cy’imitangire ya serivisi za Leta zihabwa abaturage n’icyakorwa mu kurushaho kuzinoza.
Mu biganio bagiranye, hagarutswe ku kuba hari abaturage bashobora kuba badahabwa serivisi neza n’inzego z’ibanze zibegereye, kuko mu bibazo byabo Urwego rw’Umuvunyi rwakira haba harimo ibishobora gukemukira mu nzego zo hasi.
Izi nzego zaganiriye ku ngamba zatuma ibibazo by’abaturage bikemurwa ku gihe, bagahabwa serivisi inoze, harimo kubaka indangagaciro z’umurimo unoze, no guha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa.
Bagaragaje kandi ko guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, kubazwa inshingano, guhindura imyumvire igamije kunoza no kwihutisha serivisi na zo ari ingamba zihamye kandi zafasaha mu kuvugutira umuti ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi zihabwa abaturage.
Izi nzego kandi zagaragaje ko hakwiye no gushyirwa imbaraga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abaturage bihereye mu miryango, aho kwihutira kujyana ibibazo mu nzego zo hejuru kandi byashobokaga ko byakemurirwa hasi.
Ubusanzwe urwego rw’umuvunyi ruziwiho gukemura ibibazo byananiranye mu nzego z’ibanze.
Urwego rw’Umuvunyi ruzwiho gukemura mu buryo bwihuse ibibazo by’abaturage bitandukanye baba bafite, birimo iby’abahuye n’akarengane, iby’ubutaka n’ibindi usanga ahanini biba byarananiranye mu nzego z’ibanze.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, abaturage 2,684 bagannye Urwego rw’Umuvunyi.
Raporo y’ibikorwa by’uru rwego muri uwo mwaka yagaragaje ko muri gahunda yo kurwanya akarengane hasuwe uturere dutanu aho hakiwe ibibazo 2,960 by’abaturage aho ibigera ku 2,179 bingana na 73.6% byahise bikemuka.
Muri uwo mwaka kandi hakiriwe ibibazo 655 byerekeye imanza zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane. Ni mu gihe mu mwaka wabanjirije uwo (2023/2024), Urwego rw’Umuvunyi rwari rwakiriye ibibazo 1,100 harimo 760 byahise bikemurwa ako kanya.
Mu bibazo byakirwa n’Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane, usanga ibyinshi ari ibirebana n’ubutaka.









