sangiza abandi

Hamaze gukusanywa akabakaba miliyari 1 Frw yo gushyigikira ifunguro rihabwa abana ku ishuri

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu myaka ibiri ishize hatangijwe ubukangurambaga bwo gutera inkunga gahunda yo guhera abana ifunguro rya saa sita ku ishuri, hamaze gukusanywa agera kuri miliyoni 976 Frw zo gushyigikira iyi gahunda.

Binyuze muri iyi gahunda yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2019, abana barenga miliyoni 4 bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.

Mu rwego rwo gushaka ubushobozi bwunganira ingengo y’imari igenerwa iyi gahunda, kuri uyu wa 12 Kamena 2024 hatangijwe ubukangurambaga bwiswe “Dusangire lunch”, aho inzego zitandukanye zirimo ababyeyi, amakoperative, ibigo by’abikorera, Abanyarwanda baba mu mahanga n’abandi ku giti cyabo basabwe gutanga umusanzu wabo.

Mu myaka ibiri ishize ubwo bukangurambaga butangijwe, ni ukuvuga kugeza uyu munsi tariki 12 Kamena 2026, hamaze gukusanywa umusanzu w’asaga miliyoni 976,4 Frw zo gushyigikira iyi gahunda.

MINEDUC yatangaje ko 24% by’ayo mafaranga (asaga miliyoni 205 Frw) ariyo amaze gukoreshwa mu gihe andi asaga miliyoni 658 Frw agihari ngo akomeze gukoreshwa muri iyi gahunda.

Minisiteri y’Uburezi kandi yashimiye byimazeyo abakomeje gutanga iyi nkunga ngo bashyigikire iyi gahunda yashyiriwe gufasha abana kwiga neza, kugira ubuzima bwiza ndetse no kugabanya abana bata ishuri kubera ibibazo by’inzara.

Yagize iti “Ubutwari n’ubugiraneza byanyu bifasha abana benshi kubona ifunguro rifite intungamubiri ku ishuri, bakiga bafite imbaraga n’umutuzo, bityo bakabona amahirwe yo kwiga, gukura no kugera ku ntsinzi.”

Uko umusanzu watanzwe mu nzego zitandukanye

Muri aya mafaranga yakusanyijwe, harimo miliyoni 377 Frw zatanzwe n’ibigo by’imari birimo Banki ya Kigal (BK) yatanzemo miliyoni 300 Frw, mu gihe Umwalimu Sacco, Amasezerano Cummunity Bank, BRD, na Copedu Ltd batanze miliyoni 77 Frw.

Harimo kandi asaga miliyoni 153 Frw yatanzwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, mu bihugu birimo Senegal, Ethiopia, Israel, Congo Brazzaville, Angola, Malawi, Tanzania, Ubushinwa, Ubuyapani n’ahandi.

Imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere, barimo Metro World Child ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, ubumenyi n’Umuco (UNESCO),  batanze umusanzu w’asaga miliyoni 87,3 Frw.

Ni mu gihe abantu ku giti cyabo batanze umusanzu w’asaga miliyoni 92,2 Frw, ibindi bigo n’amasosiyete birimo MTN Rwanda, Irembo, UDL, n’ibindi bigatanga miliyoni 91,9 Frw.

Kuva gahunda ya Dusangire lunch yatangira, abana bava mu ishuri baragabanutse kubera ifunguro bahabwa saa sita ku ishuri. Mu gutangira, abanyeshuri bagaburirwaga bari 600 000, ubu abagaburirwa barabarirwa muri 4 500 000.

Amafaranga Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu gutera inkunga iyi gahunda na yo yagiye yiyongera kuko mu mwaka w’amashuri 2020/2021, yashyizemo miliyoni 27 Frw, mu gihe mu mwaka wa 2023/2024, ubwo gukusanya imisanzu byatangiraga, ingengo y’imari y’iyi gahunda yari igeze kuri miliyoni 90 Frw.

Kuva mu 2019 gahunda yo guha abana ifunguro rya saa sita ku ishuri imaze kugera ku barenga miliyoni 4
Mu gutera inkunga iyi gahunda hakusanyijwe arenga miliyoni 976 Frw yatanzwe n’ibigo, amasosiyete, abafatanyabikrwa n’abandi batandukanye
Muri gahunda yiswe Dusangire Lunch abana babasha kwiga neza kubera ifunguro bafatira ku ishuri
iyi gahunda yagabanyije umubare w’abana bata ishuri ndetse yongera imitsindire y’abanyeshuri

Photos:

[fluentform id="3"]