Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu kagali ka Mvuzo mu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo,Tariki ya 14/03/2026 ubwo bahamagaraga Polisi bakavuga ko hari moto babonye iri kugurishwa n’abasore babiri kandi bikekwa ko yibwe, abapolisi bageze aho iyo moto (RJ 555 C) iri kugurishirizwa babatse ibyangombwa bya moto barabibura,maze Polisi ihita ibafata uko ari babiri.
Abo barimo uwitwa Habimana Patrick w’imyaka 19 na Iradukunda Kevin w’imyaka 17.Bakimara gufatwa bagaragaje ko iyo moto bayibye tariki ya 12/03/26, mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyamiyaga, akagali ka Jambo, ubwo yari paritse mu isanteri ya Kagamba, bakaba bari bagiye kuyigurisha amafaranga ibihumbi ijana (100.000), nyuma yo gukurikirana amakuru Polisi yasanze ari iya Nyamvura Florida ahita asubizwa moto ye
Polisi irashimira abaturage batanze amakuru iyo moto igafatwa igasubizwa nyirayo, ikaniaburira abajura bumva ko bazatungwa n’ibyibano bakagirwa inama yo kubireka bagashaka indi mirimo yo gukora kuko ubujura budakiza ahubwo bukenya.
Kuri ubu aba basore bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB.





