sangiza abandi

Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda wiyongeyeho 9,4% mu 2025

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) mu 2025 wazamutse ku kigero cya 9,4% ugera kuri miliyari 23.387 Frw, uvuye kuri miliyari 19.918 Frw wari uriho mu mwaka wa 2024.

Iyi raporo igaragaza ko ibyagize uruhare mu kuzamuka k’ubukungu birangajwe imbere na  serivisi, aho zihariye 52%, urwego rw’inganda rukagira 22% mu gihe ubuhinzi bwihariye 20%.

Mu gihembwe cya Kane cy’umwaka wa 2025, ubukungu bwari bwazamutse ku kigero cya 11,2% mu gihe mu gihembwe cya mbere ho bwari bwazamutse kuri 6,5%, mu cya kabiri bwari bwazamutseho kuri 7,8% mu gihe mu cya gatatu bwari kuri 11,8%.

Imibare ya NISR igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 3%. Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byazamutseho 32% bitewe ahanini n’izamuka rya 60% ry’umusaruro w’ikawa na 8% by’umusaruro w’icyayi.

Mu rwego rw’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwazamutseho 17%, mu gihe ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 11%.

Iyi mibare kandi isohotse mu gihe mu Burasirazuba bwo Hagati hakomeje kuba intambara ishobora guhungabanya ubukungu bw’Isi n’ubwo u Rwanda rwatangaje ko rwiteguye guhangana n’ingaruka zizayiturukaho.

Nanone kandi iyi ntambara yatangiye kugira ingaruka ku bacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga aho mu byumweru bibiri birengaho gato aboherezayo imboga n’imbuto batangaje ko bamaze guhomba arenga miliyoni 100 Frw ndetse ko iyi mibare ishobora kwiyongera.

Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 9,4% mu 2025

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka