Ingabo za Jamaica zashimiye Ingabo z’u Rwanda byimazeyo ku bw’ubutabazi zahaye iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Amerika nyuma yo kwibasirwa bikomeye n’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa.
Bifashishije imbuga nkoranyambaga Igisirikare cya Jamaica cyasangije abazikoresha amwe mu mafoto yaranze ibikorwa by’abasirikare b’u Rwanda kugeza batashye, kibamenyesha ko kitazibagirwa ubufasha bahaye abaturage ba St. James n’ahandi.
Bagize bati “Ntituzibagirwa imirimo mwakoranye ubwitange mu bihe twahuyemo na kimwe mu biza bikomeye byabaye mu mateka ya vuba y’igihugu cyacu.”
Igisirikare cya Jamaica cyagaragaje ko kubana n’abaturage bacyo muri ibi bihe no kubafasha byabasigiye ikimenyetso gikomeye, kuko aba basirikare babahinduriye imibereho, babagarurira icyizere cy’ubuzima.
Ati “Kutuba hafi n’umusanzu mwatanze byasize ikimenyetso kitazigera gisibama ku baturage ba Jamaica. Mwabafashije guhindura ubuzima, mugarura icyizere binyuze muri buri gisenge mwubatse na buri muryango wagezweho n’ibikorwa byanyu.”
Tariki ya 28 Ukwakira 2025 ni bwo iyi nkubi y’umuyaga yibasiye ibice byinshi bya Jamaica, cyane cyane mu gice cya St Elizabeth na Black River aho urwego rushinzwe iteganyagihe rwasobanuye ko yari ifite umuvuduko wa kilometero 298 ku isaha.
Abantu 45 bishwe n’iyi nkubi y’umuyaga, mu gihe abandi barenga 15 baburiwe irengero nk’uko byatangajwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA.
Ibigo by’amashuri 450 n’inzu z’abaturage zirenga ibihumbi 120 byarangiritse. Mu baturage ibihumbi 626 bagizweho ingaruka n’iki kiza, 950 ntibafite aho kuba kuko inzu zabo zasenyutse burundu.
Ku wa 14 Mutarama 2026, nibwo U Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bo gufasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga.
Mu gihe cy’amezi abiri iri itsinda rimaze muri iki gihugu rifatanyije n’abasirikare Jamaica, ryubatse inzu 62 zari zarasenywe n’ibiza ndetse bongera ibyumba by’amashuri ndetse banavugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.
🇷🇼🇷🇼THANK YOU AND FAREWELL RWANDA🇷🇼🇷🇼
— Jamaica Defence Force (@JDFSoldier) March 16, 2026
Our brothers and sisters from the Rwanda Defence Force said farewell to Jamaica yesterday following their two-month deployment to assist with the rebuilding effort in the western end of the island.
Acting Brigade Commander Support Brigade pic.twitter.com/rIXIkKFDUN



