Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye gusuzuma imishinga y’amategeko yerekeye kwemeza ku mugaragaro amasezerano ya Washington, bahuriyeho n’u Rwanda.
Aya masezerano y’amahoro yasinywe hagati ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Rwanda, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 i Washington D.C.
Aya masezerano kandi anarimo ay’ubufatanye bwihariye mu bijyanye n’ubukungu yasinywe hagati ya RDC na Amerika, kuwa 4 Ukuboza 2025.
Ubwo hatangizwaga igihembwe cya Werurwe, ku wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, Perezida w’umutwe w’Abadepite, Aimé Boji Sangara, yavuze ko gusuzuma ayo masezerano bizakorwa hitawe ku nyungu rusange z’igihugu, ashimangira ko amahoro arambye ashingiye ku mutekano, ubutabera no kubaha ubusugire bwa buri gihugu.
Ku bijyanye n’umutekano, Aimé Boji yasobanuye ko amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda agamije guhagarika burundu umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Aimé Boji yakomeje agaragaza ko ari inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko gusuzuma neza umushinga w’itegeko ryemeza aya masezerano bashyikirijwe na Minisitiri w’Intebe, ku wa 7 Werurwe 2026.
Yanijeje ko Inteko Ishinga Amategeko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, hagamijwe kurinda umutekano w’abaturage no gushimangira ituze mu Karere.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi ku wa 4 Ukuboza 2025, i Washington D.C., ahagarariwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Icyo gihe Leta ya Amerika yavugaga ko agamije guhagarika intambara imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo, no guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byose.
Ishami rya Leta ya Amerika rishinzwe ububanyi n’amahanga ryatangaje ko aya masezerano ashimangira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yo ku wa 27 Kamena 2025, ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda y’ihuriro ry’ubukungu mu karere.
RDC n’u Rwanda kandi byashyize umukono ku masezerano agamije gufungura amahirwe y’ubukungu mu karere k’Ibiyaga bigari no guteza imbere urwego rw’abikorera, harimo n’Abanyamerika.
Ku ruhande rwa Amerika, aya masezerano n’izindi gahunda zijyana nayo bigamije guhindura Akarere k’Ibiyaga bigari icyitegererezo cy’amahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu, binyuze mu gukemura uhereye mu mizi iki kibazo no kubaka icyizere no kongerera imbaraga ubufatanye mu bukungu.



