sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yanenze Abanyamulenge bagiye guhura na Perezida Ndayishimiye

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze Abanyamulenge bagiye guhura na Perezida Évariste Ndayishimiye, avuga ko bagambaniye bagenzi babo ndetse bakoresha umuryango w’Abanyamulenge mu nyungu za politiki.

Yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga y’Abanyamulenge bagiye guhura na Perezida w’u Burundi, bavuga ko bamushimira.

Aba Banyamulenge bavuga ko bashimira Ndayishimiye kubwo intambara u Burundi burwana mu Majypefo y’u Burasirazuba bwa RDC, aho bavuga ko buba burengera ubuzima bw’Abanyamulenge bahatuye, ndetse bashinja u Rwanda ko arirwo ruri inyuma y’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge.

Icyakora amakuru avuga ko aba bagiye guhura na Perezida Ndayishimiye batazwi ndetse batemerwa nk’abahagarariye umuryango w’Abanyamulenge haba muri Leta Zunze Ubumwe n’ahandi hose ku Isi.

Amakuru kandi akomeza avuga ko aba Banyamulenge bahoze mu muryango wa Mahoro Peace Association (MPA) muri Amerika, ariko mu bihe bishize bagiye bahura kenshi n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse bashinga undi muryango wigenga bavuga ko uhagarariye Abanyamulenge, aho bagiye bahura n’abarimo Minisitiri Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru wa RDC, Patrick Muyaya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko ibi bikorwa byo gukoresha abantu ngo bagambanire abandi byahozeho mu Karere, ndetse no mu Rwanda byabayeho mu gihe cya Perezida Habyarimana.

Ati “Ibi bikorwa byo gukoresha abantu ngo bagambanire umuryango wabo si bishya mu karere kacu. Perezida Habyarimana n’ishyaka rye rya MRND bakoresheje abantu benshi nkabo mu myaka y’1990.”

Akomeza avuga ko bamwe mu bakoreshejwe, nka Antoine Nyetera, bakomeje kugaragaza uruhare muri aya mateka mabi ndetse no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko aba Banyamulenge bari mu buvugizi bakwiye gutera indi ntambwe bakajya i Minembwe mu misozi miremire ya Haut Plateaux, bakirebera n’amaso yabo uko indege zitagira abapilote (drones) za FARDC zihasuka ibisasu buri munsi, zigasenya ingo z’ababyeyi babo.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yanenze uburyo Perezida Ndayishimiye yakiriye aba Banyamulenge avuga ko yabakiriye mu izina ry’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, atagomba kubivanga n’inshingano nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), kuko Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za AU itigeze imuha ububasha bwo kubikora.

Ibi byiyongera ku kuba atari ubwa mbere Perezida Ndayishimiye agerageza kwitiranya ibikorwa bye bwite cyangwa iby’igihugu cye n’inshingano za AU.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka