sangiza abandi

Louise Mushikiwabo yatangaje ko yishimiye kwiyamamariza indi manda yo kuyobora OIF

sangiza abandi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yishimiye kongera kwiyamamariza indi manda yo gukomeza kuyobora uyu muryango, mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2026.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde, ku wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, aho yavuze ko u Rwanda rwamaze gutanga kandidatire ye.

Ati “Yego rwose, ndi umukandida. Igihugu cyanjye cyamaze gutanga dosiye yanjye yo kongera kwiyamamaza. Birakomeye kuko nzi ko hari Abafaransa benshi bashoboye bashobora kuyobora uyu muryango.”

Mushikiwabo yagaragaje ko aya matora azaba arimo guhatanira bikomeye, aho harimo abakandida batandukanye, barimo n’umunye-Congo, Juliana Amato Lumumba.

Yagize ati “Ni umwanya uhatanirwa cyane. Turateganya ko hazaba hari abakandida batatu cyangwa bane. Tuzareba dosiye zabo, hanyuma ku wa 15 Gicurasi kwakira dosiye bifungwe.”

Yakomeje asobanura ko nyuma yo kwakira kandidatire, hazakurikiraho igikorwa cyo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida, igikorwa kizabera imbere y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu by’ibinyamuryango, mbere y’uko hafatwa umwanzuro wa nyuma.

Yongeyeho ko aya matora akomeye ndetse ari ikimenyetso cy’uko OIF ari umuryango ukomeye, uharanirwa kuyoborwa n’abantu bafite imbaraga n’ibitekerezo byiza.

Louise Mushikiwabo yayoboye OIF kuva mu 2018, aho yari asimbuye Michaëlle Jean. Mu 2022 yongeye gutorerwa uyu mwanya mu matora yarimo ari umukandida rukumbi.

Amatora yo muri manda itaha azabera mu nama ya 20 y’Inteko Rusange ya OIF izabera mu mujyi wa Phnom Penh muri Cambodia mu Ugushyingo 2026.

Mu gihe yaba yongeye gutorerwa uyu mwanya, Mushikiwabo yaba abaye umwe mu banyamabanga bakuru bamaze igihe kinini bayoboye uyu muryango, akegera amateka ya Abdou Diouf, wayoboye OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014.

Amashusho Louise Mushikiwabo yatangaje ko yishimiye kwiyamamariza indi manda yo kuyobora OIF

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka