sangiza abandi

Urubyiruko rushamikiye kuri FPR rwasabwe guhanga ibishya bikemura ibibazo bibangamiye Abanyarwanda

sangiza abandi

Kuri iki Cyumweru ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi hateraniye urubyiruko rusaga 2000 ruturutse hirya no hino mu Gihugu, aho rwahuriye mu Nama Nkuru ya 6 y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri uyu  Muryango.

Ubwo yatangizaga iyi nama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko, Visi Perezida wa Mbere w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko guhagurukira guhanga ibishya bikemura ibibazo bibangamiye Abanyarwanda, no gufata iya mbere mu kubaka imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere Igihugu.

Yibukije uru rubyiruko kandi ko bagomba kuba ku isonga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zose zangiza ubuzima bwabo kandi zikaba na bimwe mu bigize ibyaha bishyira mu kaga ubuzima bw’ejo hazaza.

Photos:

[fluentform id="3"]