sangiza abandi

Police FC mbi mu mikino yo kwishyura, yongeye gutakaza amanota

sangiza abandi

Ikipe ya Police FC ikomeje kugira umusaruro nkene  nyuma yo kugwa miswi igitego 1-1 na Etincelle FC yongera gushimangira ko kuyizera bisaba umutima ukomeye.

Ku Gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Wrurwe 2026 nibwo Police FC yakiriye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino wagiye kuba Police FC iri mu bihe biyishaririye kuko mu mikino 11 iheruka gukina mu marushanwa yose yatsinzemo ibiri yonyine ibi byiyongeraho kandi  gusezererwa na Rayon Sports muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ku rundi ruhande Etincelles FC akanyamuneza kari kose kuko iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu iheruka gukatisha itike yo gukina imikino ya 1/2 mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Bugesera FC iyitsinze kuri penaliti 4-2

Umukino watangiranye imbaraga nyinshi maze hakiri kare cyane ku munota wa 04 w’igice cya mbere ikipe ya Etincelle FC ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Awadi Iraguha ku burangare bwaba myugariro ba Police FC

Police FC yahise ikanguka itangira gusatira ibona uburyo ku munota wa 23 aho Kwitonda Alain “Bacca” yahinduye umupira imbere y’izamu ariko rutahizamu Ani Elijah ashyizeho umutwe umupira uruhukira mu biganza bya Ndikumana Justin umuzamu wa Etincelles FC

Etincelles FC  yanyuzagamo igasatira ariko uburyo abarimo Djabilu Ishimwe , Sadjati Niyonkuru na Yacouba bagiye babona bakabupfusha ubusa.

Ku munota wa 37 Police FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku ishoti riremereye rutahizamu Ekeson yateye nyuma yo gucenga ba myugariro ba Etincelles FC ariko Ndikumana Justin umuzamu wa Etincelles FC amubera ibamba umupira awukuramo

Ku munota wa 44 Etincelle FC yabonye uburyo ku mupira Niyonkuru Sadjati yaherejwe ari mu rubuga rw’amahina rwa Police FC maze arekuye ishoti rigendera hasi umupira unyura iruhande rw’izamu rya Police FC ryari ririnzwe na Onesme Rukundo.

Igice cya mbere cyongeweho iminota 3 amakipe yombi atigeze abyaza umusaruro maze umusifuzi Ngabonziza Dieudonne ahita yohereza abakinnyi mu kiruhuko cy’igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Etincelles FC aho yabonye Coup Franc ku munota wa 46 ku ikosa ryari rikorewe Sadjati Niyonkuru ariko Nsabimana Hussein ayiteye umupira uruhukira mu biganza bya Rukundo Onesme

Etincelles FC yahise yongera kubona uburyo bw’igitego ku mupira Ishimwe Djabilou yazamukanye yihuta cyane acenga Nsabimana Eric “Zidane” ariko ateye ishoti riremereye umupira umuzamu Onesime awushyira muri koruneli

Ku minota wa 60 w’umukino, umutoza wa Etincelle Fc Bekeni yakoze impinduka aho Yacouba Nimaga na Innocent Gakumba bahaye umwanya Niyonkuru Sadjati ndetse na Mucyo Emmanuel

Ku munota wa 64 Police FC yishyuye igitego yari yatsinzwe ku mupira mwiza wahinduwe na Richard Kirongozi ku ruhande rw’iburyo rwa Police FC usanga Kwitonda Alain Bacca ahagaze neza ahita awushyira mu rushundura Police FC iba yishyuye igitego yari yatsinzwe.

Ikipe ya Police FC yaje gukora impinduka aho Iradukunda Simeon na Ingabire Christian binjiye mu kibuga basimbura  Gakwaya  Leonard  na Byiringiro Lague mu rwego rwo gukomeza kongera imbaraga mu busatirizi

Ku munota wa 74 Ingabire Christian wa Police FC yateye ishoti riremereye n’akaguru k’ibumoso ariko amahirwe ntiyamusekera umupira ujya hejuru

Ku munota wa 75 Etincelles FC yakoze impinduka aho Niyonkuru  Sadjati na Ishimwe Djabilu batahiriwe n’uyu mukino bahaye umwanya , Irafasha Denys na Anselme Dusabimana 

Ku munota wa 82 Police FC yabonye Coup Franc ariko rutahizamu Ekeson ayiteye umupira uruhukira mu biganza by’umuzamu wa Etincelles FC Ndikumana Justin.

Umukino wongeweho iminota itanu itigeze igira icyo ihindura ku mukino maze umusifuzi Ngabonziza Dieudonne yemeza ko umukino urangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1

Police FC nyuma yo kunganya na Etincelles FC yagumye ku mwanya wa kane aho ifite amanota 41, ni mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 ifite amanota 22 nyuma yo kugwa miswi na Police FC

AMAFOTO

Photos:

[fluentform id="3"]