sangiza abandi

Israel Mbonyi yasize kashe y’ibyishimo ku mitima y’abitabiriye igitaramo yakoreye abakunzi be kuri Noheli

sangiza abandi

Baririmbye amasaha agera kuri atanu ntawurambiwe, umunsi mukuru wa Noheli ubabereye igitangaza. Abo nabageze muri BK Arena ahabereye igitaramo cy’amateka cy’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, wafashije abemera kuryoherwa byuzuye n’ibyishimo bya Noheli.

Israel Mbonyi yataramiye abakunzi be ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 25 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli, mu gitaramo akoze ku nshuro ya gatatu yise ‘Icyambu III’, aho yaririmbiye abakunzi be indirimbo zishyika 25, mu gihe kirenga amasaha ane.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize kw’isoko mbere y’uko kigera. Ku isaha ya saa kenda, abantu baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu barimo binjira muri BK Arena, ahari kubera iki gitaramo, mu gihe umushyushyarugamba yari Yvan Ngenzi usanzwe uzobereye mu bitaramo nk’ibi binini.

Israel Mbonyi yageze ku ruririmbiro saa moya n’igice z’ijoro atangirana n’indirimbo ye yakunzwe ‘Nina Siri’, kuri ubu imaze kurebwa na miliyoni 65 ku rubuga rwa Youtube. Abarenga ibihumbi 10 bari bateraniye muri BK Arena barayiririmba ubona ko bahembutse.

Mbonyi yafashe umwanya wo kuganiriza abari bateraniye muri BK Arena abaha ubuhamya bw’urugendo rwe mu kwakira agakiza, yavuze ko yakakiriye binyuze mu bandi bantu, yerura ko indirimbo ze za mbere yazifashijwe na mushiki we banabanye mu Buhinde, ndetse avuga ko Coach Gael ari umwe mubo babanye mu Buhinde ari pasiteri, ababwiriza byatumye amwigiraho gukorera Imana.

Ni gitaramo, uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda no muri Afurika, yahuje no kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ndetse no gutangira urugendo rwo gukora kuri alubumu ye nshya. Yaririmbye indirimbo ze nyinshi zitandukanye ziganjemo izakunzwe mu bihe bitandukanye nka ‘Nina Siri’, ‘Tugumane’, ‘Nzibyo nibwira‘ n’izindi nyinshi zirimo n’iziri kuri alubumu ari gukoraho yise ‘Ndi ubuhamya bugenda’.

Abitabiriye iki gitaramo cy’amateka barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe wari kumwe na mushiki we Marie Nduhungirehe, Apotre Alice Mignone ari nawe wasengeye gutangira, umuhanzi The Ben wari kumwe na Mama we n’bandi benshi bafite amazina azwi mu Rwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]