sangiza abandi

Abari mu mahanga nabo bashyizwe igorora- Igitaramo ‘Icyumba cya RAP’ kizerekanwa imbonankubone kuri ‘Irebero.com’

sangiza abandi

Abakunzi b’injyana ya Hip Hop by’umwihariko abari mu ntara z’igihugu n’abari mu mahanga, bashyiriweho urubuga rushya rwitwa ‘Irebero.com’ bazakurikiraniraho imbonankubone igitaramo ‘Icyumba cya RAP’, kizabera muri Camp Kigali, tariki ya 10 Mutarama 2025.

Irebero.com ni urubuga rushya rwashyiriweho Abanyarwanda abari mu gihugu no mu mahanga, ahazajya hatambutswaho imbonankubone imikino, ibitaramo n’ibindi bikorwa by’igenzi, aho umuntu azajya yishyura igiciro gito cyane akabasha kureba ibiri kuba ako kanya.

Ibi kandi bizafasha abateguye ibitaramo gusabana n’umubare mwinshi w’abakunzi babo aho bari hose ku Isi.

Icyo bisaba kugirango abashe gukurikirana ‘Icyumba cya Rap’, ni ukujya ku rubuga ‘www.irebero.com’, ugafungura konti yawe bwite ukoresheje Email, n’ijambo ry’ibanga (Password), kubatari basanzwe bafite konti.

Iyo usoje ibyo, uhitamo igitaramo ushaka kureba, aricyo ‘Icyumba cya Rap’, wishyure itike y’ibihumbi 3000Frw ukanze kuri ‘Buy Plan’, maze uhabwe uburenganzira bwo kureba igitaramo nk’uhibereye.

Si uyu munsi gusa kuko ‘Irebero’ izagufasha gukomeza gukurikirana n’ibindi bitaramo, imikino n’ibindi bikorwa by’ingenzi bizakomeza kuba, binyuze mu kwishyura igiciro cyagenwe, ubundi ukaryoherwa no gukurikirana ibikorwa bitandukanye.

Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kimuriwe muri Camp Kigali, tariki ya 10 Mutarama 2025, nyuma y’uko itariki cyari kuberaho 27 Ukuboza 2024, muri Canal Olympia Rebero, haguye imvura nyinshi igatuma ibikorwa byacyo bisubikwa, gusa abamaze kugura amatike n’ubundi niyo bazinjiriraho.

Ni igitaramo kitezweho guhuriza hamwe abaraperi bo mu Rwanda batandukanye, aho bazaba basusurutsa abakunzi b’injyana ya Rap yaba igezweho niyo mu bihe byashize.

Abahanzi bazaririmba ni Rider Man, Bull Dogg, Diplomate, P Fla, Green P, Fireman, Danny Nanone, Jay C, Bushali, B Trey, Ish Kevin, Zeo Trap, Logan Joe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]