Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko atumva uburyo umushinga wa ‘Muvumba Multipurpose Water Resources Development Program’ wari ugamije kuhira imyaka no kugeza amazi ku baturage bo mu karere ka Nyagatare wakozweho igice kimwe gusa.
Yabibajije Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Prudence, mu nama y’abayobozi bo mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta n’abo mu nzego zegerejwe abaturage.
Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yagaragarizaga abayobozi ikibazo cy’igenamigambi rikorwa nabi bigatuma imishinga yagombaga gukorwa idakorwa cyangwa igakorwa nabi.
Yatanze urugero rw’uyu mushinga wa Muvumba Multipurpose Water Resources Development Program wari ugamije kuhira imyaka no kugeza amazi ku baturage bo mu Karere ka Nyagatare, aho byaje kugaragara ko igice cyo gutanga amazi kitigeze gishyirwa mu bikorwa.
Ati “Ibyo byombi byabujijwe n’iki? Hari umushinga umwe ugomba gukorwamo ibintu bibiri, ugakurikirana kimwe udakurikirana ikindi, wagera ku mwanzuro gute uguha ibyo wifuzaga?”
Mu gusobanura, Guverineri Rubingisa Prudence, yavuze ko igenamigambi ry’uyu mushinga ritateguwe neza uko bikwiye, bigatuma hashyirwa mu bikorwa igice kimwe gusa, ari cyo kijyanye no kuhira, mu gihe igice cyo kugeza amazi ku baturage cyibagiranye.
Yagize ati ” Nkuko mwari mubitwibukije ni igenamigambi ritakozwe neza, kuko hakozwe igice kimwe cyo kuhira ariko ugasanga twibagiwe ko hazabaho no gutanga amazi mu baturage mu Mirenge no mu tundi turere twegeranye na Nyagatare.”
Perezida Kagame yagaragaje ko atumva uburyo abayobozi bibagirwa imishinga bari bafite bagomba gukora, kandi igomba kubyarira abaturage inyungu.
Ati ” Byashoboka bite kuba hari umushinga uraho ureba abaturage urimo ibintu bitandukanye, ni ukuvuga ngo niyo iguma ari imwe mwari kugira ikintu mwibagirwa ibyaribyo byose.”
Perezida Kagame yakomeje abaza abagombaga gukurikirana uyu mushinga niba ubu aricyo gihe cyo kuvugana no kunoza igenamigambi ry’uwo mushinga ndetse agaragaza ko haba habayemo no kudakorana no kutavugana ku barebwa n’imishinga minini.
Umushinga wa “Muvumba Multipurpose Water Resources Development Program” wari witezweho gufasha abaturage b’i Nyagatare kubona amazi meza, kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu kuhira, umuriro w’amashyanyarazi, kugeza amazi mu nzuri no kurwanya imyuzure ku mugezi w’Umuvumba.
Uyu mushinga watangijwe witezweho urugomero rwa M3 miliyoni 55, rugatanga amazi meza nibura M3 ibihumbi 50, megawati 1 y’amashanyarazi, no kuhira imyaka kuri hegitari ibihumbi 10.







