sangiza abandi

Umubare w’abarwara igituntu mu Rwanda wagabanutse ku kigereranyo cya 73%

sangiza abandi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyatangaje ko u Rwanda rugeze ku ntambwe ishimishije mu guhangana n’igituntu, aho umubare w’abarwara iyi ndwara bashya wagabanutse ku kigereranyo cya 73%.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe, turandure igituntu.”

Uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Gasabo, waranzwe n’ibikorwa birimo gupima no gusuzuma abafite ibyago byinshi byo kwandura igituntu, harimo abakora imirimo y’ingufu nk’ubwikorezi n’ububaji.

RBC yagaragaje ko mu Rwanda umubare w’abarwayi b’igituntu wagiye ugabanuka kubera ingamba zafashwe zirimo kongera uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu gukangurira abaturage kwirinda no kwisuzumisha hakiri kare.

Ibi bishamangirwa n’uko abangana na 27% by’abarwayi bose mu gihugu bajyanywe kwa muganga n’abajyanama b’ubuzima. Ni mu gihe amavuriro nayo yashyizwemo ibikoresho bigezweho bipima iyi ndwara mu gihe gito (Genexpert machines).

Nk’aho bidahagije, RBC ikomeza ivuga ko imiti yose ikenewe mu kuvura indwara y’igituntu itangirwa ubuntu: “Kwisuzumisha no kwivuza igituntu ni ubuntu mu mavuriro yose yo mu Rwanda.”

Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya no gukumira Indwara muri RBC,  Dr Tuyishime Albert, yasabye uruhare rwa buri wese kugira ngo intego yo kurandura Igituntu mu 2035 izagerweho, asaba abantu kwirinda, kwisuzumisha hakiri kare no gufata imiti neza ku bagaragaweho iyo ndwara. 

Igituntu ni indwara iterwa n’agakoko gato cyane kazwi nka “Bacille de Koch” umuntu yandura iyo umurwayi w’igituntu akorora, acira, yitsamuye cyangwa avuga yohereza udukoko tw’igituntu mu mwuka duhumeka, bityo abawuhumetse bagashobora kwandura.

Igituntu kiri mu ndwara 10 za mbere zihitana abantu benshi ku isi kikaba kandi kimwe mu byuriririzi bikunze kuzahaza abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA. 

Imibare y’lshami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yo mu 2024, yagaragaje ko ku isi hari abasaga miliyoni 10, 7 barwaye indwara y’igituntu ihitana miliyoni 1,23 barimo ibihumbi 150 by’abari bafite Virusi itera SIDA.

RBC yifatanyije n’abaturage kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya igituntu
Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya no gukumira Indwara muri RBC,  Dr Tuyishime Albert, yasabye uruhare rwa buri wese kugira ngo intego yo kurandura Igituntu mu 2035 izagerweho.
Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa birimo gupima no gusuzuma abafite ibyago byinshi byo kwandura igituntu

Photos:

[fluentform id="3"]