Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yashyizeho amavugurura mashya muri gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), agamije kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima no gufasha Abanyarwanda gutanga umusanzu ujyanye n’ubushobozi bwabo.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko, asobanura ko aya mavugurura ashingiye ku makuru y’imibereho y’ingo abikwa muri sisitemu ya “Imibereho”.
Yavuze ko abaturage bagabanyijwemo ibyiciro bine hashingiwe ku bushobozi bwabo, aho abatishoboye bazakomeza kwishyurirwa umusanzu wose na Leta, abafite ubushobozi buke bagahabwa nkunganire, abifite bakiyishyurira umusanzu wose, naho abafite ubushobozi bwo hejuru bagatanga umusanzu urenzeho.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo hari bamwe bagaragaje impungenge ku mafaranga asabwa, iki gikorwa cyakozwe mu buryo bwitondewe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.
Ati: “Turashaka kubamara impungenge ko kugena aya mafaranga byakozwe mu buryo bwitondewe, kandi tuzakomeza kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bafite.”
Yongeyeho ko ubukangurambaga buri gukorwa mu gihugu hose burimo gufasha abaturage kurushaho gusobanukirwa n’aya mavugurura, mu gihe inzego z’ibanze zikomeje kubegera zibafasha.
Aya mavugurura ateganyijwe kuzamura umusanzu w’abanyamuryango ukagera kuri miliyari hafi 70 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2026/2027, bingana na 48% by’ingengo y’imari ikenewe, mu gihe Leta izakomeza gutanga 52% asigaye.
Ku bijyanye n’imyishyurire ya serivisi z’ubuvuzi, Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko umunyamuryango azajya yishyura amafaranga 200 y’inyunganirabwishyu ku rwego rw’ikigo nderabuzima n’ivuriro ry’ibanze, ndetse akishyura 10% by’ikiguzi cy’ubuvuzi ku rwego rw’ibitaro. Abatishoboye bo bazakomeza kutishyura ayo mafaranga.
Yatanze urugero rw’umurwayi w’impyiko ukenera diyalize inshuro eshatu mu cyumweru, agaragaza ko adafite ubwishingizi yishyura asaga miliyoni 9.4 Frw ku mwaka, ariko ufite Mituweli akishyura 10% gusa, bikamufasha kuzigama arenga miliyoni 8.4 Frw buri mwaka.
Minisitiri w’Intebe yanagaragaje ko hashyizweho uburyo bushya bwo kwishyura ibigo nderabuzima, aho bizajya bihabwa amafaranga mbere hashingiwe ku mubare w’abanyamuryango byitaho, aho gutegereza ko babanza gutanga serivisi.
Ibi bikaba bizafasha ibigo nderabuzima kubona amafaranga yo kugura imiti n’ibikoresho hakiri kare, bityo serivisi z’ubuzima zikiyongera mu bwiza no mu bwihutirwe.
Guverinoma yizeza ko aya mavugurura azafasha gukomeza kunoza ubuvuzi, kugabanya umutwaro ku baturage no gutuma buri Munyarwanda agira uburenganzira ku buvuzi bufite ireme.





