Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) zumvikanye ku ngamba zitandukanye zigamije kongera ubufatanye, zirimo kunoza ihererekanyamakuru, gukora amarondo ahuriweho, no gukangurira abaturage batuye ku mipaka kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko.
Ibi byabaye ubwo impande zombi zasozaga inama ya 15 y’abayobozi b’ ingabo bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi Tanzania n’ u Rwanda.
Ni inama yamaze iminsi itatu y’ibiganiro byabereye mu Karere ka Karagwe, bigamije gukomeza umutekano ku mipaka no guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Iyi nama yatangiye tariki 24-26 Werurwe yahuje abayobozi baturutse muri Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka za RDF na Brigade ya 202 ya TPDF, bose bakorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.
Ibiganiro byibanze ku gusuzuma intambwe imaze guterwa kuva ku nama iheruka yabereye mu Rwanda kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2025, ndetse no kurebera hamwe ibibazo by’umutekano bikigaragara.
Iyi nama yari iyobowe na Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa, uyobora Brigade ya 202 ya TPDF, hamwe na mugenzi we Major General Ruki Karusisi, uyobora Diviziyo ya 5 muri RDF.
Yanitabiriwe kandi n’abajyanama mu bya gisirikare ( Defences Attaches) bahagarariye inyungu za gisirikare hagati y’ ibihugu byombi.
Abitabiriye inama baganiriye ku bibazo byambukiranya imipaka birimo ubucuruzi bwa magendu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, uburobyi butemewe mu biyaga n’imigezi ku mipaka, ndetse no kwambuka umupaka mu buryo butemewe.
Bemeye kandi kwagura ibikorwa by’ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage kugira ngo umubano n’abaturage urusheho gukomera.
Hemejwe kandi izindi gahunda zirimo gutegura imikino ya gicuti ihuza ingabo z’ibihugu byombi, no gufatanya n’inzego z’ibanze mu rwego rwo gushishikariza abaturage gukoresha imipaka yemewe.
Inama yasabye kandi gushyiraho umupaka wemewe hagati ya Kibale (mu Karere ka Kayonza mu Rwanda) na Bweranyange mu Karere ka Karagwe muri Tanzania) mu rwego rwo kugenzura urujya n’uruza no gukumira kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu ijambo risoza iyi nama, Brigadier General Kwiligwa wa TPDF, yashimye ubufatanye bwiza buri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi anashimira intumwa za RDF ku ruhare rwazo. Yashimangiye ko gukomeza ubufatanye bizatuma habaho amahoro, umutekano ndetse n’ubunyamwuga mu ngabo z’ibihugu byombi.
Ku ruhande rwa RDF, Umuyobozi wa divisiyo ya 5, Major General Ruki Karusisi yashimiye ingabo za TPDF ku kwakira neza abitabiriye inama, anashimangira ko impande zombi ziyemeje gukomeza kubungabunga umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Yongeyeho ko ibyavuye muri iyi nama bizakomeza gushimangira imikoranire ishingiye ku bikorwa bihuriweho no guhanahana amakuru.







