Mu nama y’umutekano ya Loni, yayobowe na Massad Boulos, u Rwanda rwongeye kugaragaza impungenge zikomeye ku mutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rusaba kurandura burundu FDLR.
Uhagarariye u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga, yagejeje ku bitabiriye inama ko hari kwiyongera gukabije kw’ibitero byo mu kirere birimo drones, byibasira abaturage mu bice bitandukanye birimo Goma na Minembwe. Yavuze ko ibi bitero byamaze guhitana abasivili benshi, harimo n’umukozi w’umuryango utanga ubutabazi.
Ambasaderi Ngoga yashimangiye ko gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR bikwiye gushyirwa imbere, cyane ko ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu mvugo zigaragara mu ruhame. Yagaragaje ko gukemura iki kibazo ari ingenzi mu gushaka amahoro arambye mu karere.

Umutwe wa FDLR ubarizwa muri DRC uhora ugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Ngoga yibukije ko amasezerano y’amahoro arimo aya Washington ndetse n’ikorwa ry’ibiganiro bya Doha ari intambwe nziza igamije ituze ry’akarere, ariko asaba ko ayo masezerano yashyirwa mu bikorwa mu buryo buboneye, aho impande zose zirebwa n’ikibazo zigomba kubahiriza ibyo ziyemeje nta kurobanura.
Yongeyeho ko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo gushyigikira izi gahunda z’amahoro no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga agamije kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama ibaye mu gihe umutekano ukomeje kuzamba muri ako karere, aho ibikorwa by’intambara n’ibitero bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, bikaba bituma amahanga akomeza gushishikarizwa kugira uruhare mu gushaka igisubizo kirambye.





