sangiza abandi

Sobanukirwa Inkoranyamuga y’Ikoranabuhanga ije gukungahaza ururimi rw’Ikinyarwanda 

sangiza abandi

Inteko y’Umuco yamuritse Inkoranyamuga y’Ikoranabuhanga mu Kinyarwanda, (ICT Terminological Dictionary in Ikinyarwanda), aho yanditswe mu rwego rwo gukungahaza ururimi rw’Ikinyarwanda no gufasha Abanyarwanda kubona amagambo y’Ikinyarwanda bakoresha mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Ni Inkoranyamuga yamuritswe kuri uyu wa 27 Werurwe 2026 ikaba igizwe n’amapaji 274 n’amagambo 1 700; aho yakozwe yashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka itatu guturuka mu 2023-2026.

Igikorwa cyo kuyimurika cyitabiriwe n’abantu bo mu nzego zitandukanye zirimo iz’umuco, uburezi, ikoranabuhanga n’izindi.

Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera yavuze ko bafashe umwanzuro wo gukora iyi Nkoranyamuga nyuma y’uko bigaragaye ko abantu bakoresha nabi Ikinyarwanda bagakora  ubushakashatsi hagamijwe kureba impamvu ibitera ndetse imwe imwe mu zo babonye ni uko hari ababura amagambo yabugenewe y’Ikinyarwanda bakoresha.

Yagize ati: “Ubushakashatsi bwatugaragarije ko imwe mu mpamvu Abanyarwanda badakoresha neza Ikinyarwanda bavanga indimi, ari uko babura amagambo yabugenewe  cyane cyane mu magambo ajyanye  n’iterambere harimo n’ikoranabuhanga.”

Inteko y’Umuco igaragaza ko iyo Nkoranyamuga yakozwe mu buryo bw’impapuro ariko ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) ndetse ikaba igiye gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo buri wese yayibona kuri murandasi.

Amwe mu magambo mashya wasangamo ni; Ingaragazamashusho cyangwa Mwerekana bizwi nka ‘Srceen’ mu Cyongereza, Mugabuzi bita ‘Server’ mu rurimi rw’Icyongereza, Intima cyangwa isanduku ya mudasobwa izwi nka CPU n’ayandi.

Bamwe mu bagize uruhare mu icurwa ry’aya magambo bagaragaza ko yacuzwe hashingiwe ku miterere iba isanzwe y’ikintu kigiye gucurwa cyangwa icyo byenda gusa ubundi kigashyirwa mu Kinyarwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Rurangwa Eraste ashimangira ko Inkoranyamuga ije ikenewe kandi igiye no gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo igera kuri benshi.

Ati: “Ni uburyo bwiza bwo kujya tubona ibisubizo biboneye mu rurimi rwacu ku buryo umuntu utazi Icyongereza cyangwa Igifaransa azajya abona ibisubizo. Igiye gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo n’umuntu ufite igitekerezo ashobora kugitanga kugira ngo kinozwe.”

Rurangwa yongeyeho ko bagiye gukora ubukangurambaga n’izindi nzego kugira ngo igera kuri bose kandi ko izagenda igaburirwa ku buryo n’andi magambo mashya azavuka azongerwamo.

Mu gukora ubushakashatsi bwo kwandika inkoranyamuga y’ikoranabuhanga, hakaba haribanzwe  ku muga (amagambo) akoreshwa cyane mu Rwanda n’inzego z’imirimo ziha serivisi Abanyarwanda.

Andi yitaweho ni agaragara ko azakenerwa n’Umunyarwanda uwo ari we wese, bitari ngombwa ko ari inzobere mu ikoranabuhanga ariko akaba yamufasha kwiyungura ubwenge n’ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Buri Munyarwanda wese ufite ubumenyi ku kintu runaka ashobora guhimba ijambo ryacyo mu Kinyarwanda, rikaba ryasuzumwa n’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco.

Abakora mu mwuga runaka usanga bagira uruhare mu ihangwa ry’amagambo (amuga) yifashishwamo, ariko uruhare rwa mbere ruba urw’abanyendimi bahanga amuga ariko akemezwa n’abanyamwuga kuko ari bo bazi neza igikubiyemo bityo abavuga ubumenyi runaka ni bo bashobora kumenya niba habaye ihusha mu nyito cyangwa ko amuga aboneye.

Amuga ashobora kwemerwa ku mpamvu y’uko yogeye, yabaye impamo cyangwa se niba yarahanzwe ku bushake bw’inzego zibishinzwe, agomba gukosorwa n’abahanga bakageza aho bavuga bati “mu Kinyarwanda turabona inshoza iyi n’iyi yakwitwa itya”.

Nyuma urwego rubifitiye ububasha ari rwo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, rwemeza ko ayo magambo ari amuga akinjizwa mu nkoranyamagambo. Ibyo bivuze ko n’umuntu ku giti cye yahanga amuga ariko akayazanira Inteko ikabanza kuyemeza mbere y’uko nyirayo ayasakaza.

Kunoza imivugire, n’imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda ni kimwe muri gahunda leta y’u Rwanda iri gushyiramo imbaraga zikomeye mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gukoresha neza ururimi kavukire.

Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera yavuze ko iyi Nkoranyamuga y’Ikoranabuhanga ije gukungahaza ururimi rw’Ikinyarwanda
Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi wa REB, ari mu bari bitabiriye imurika ry’Inkoranyamuga y’Ikoranabuhanga
Inkoranyamuga y’Ikoranabuhanga yamuritswe yitezweho gufasha Abanyarwanda kurushaho kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda

Photos:

[fluentform id="3"]