sangiza abandi

Rutsiro FC itsinzwe na Al Hilal SC ituma ibyiringiro byo kuguma mu cyiciro cya mbere bisigara ku bugenge

sangiza abandi

Ikipe ya Al Hilal SC yatsinze Rutsiro FC ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Werurwe 2026 nibwo ikipe ya Rutsiro FC yakiriye Al Hilal SC kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 20 wa Rwanda Premier League utarabereye igihe kuberako Al Hilal SC yari mu mikino ya Caf Champions League.

Al Hilal SC yagiye gukina uyu mukino iri mu kanyamuneza nyuma yo gutsinda biyohereye ikipe ya Bugesera FC, mu mukino w’ikirarane wa Rwanda Premier League wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026.  

Iyi kipe  yo muri Sudani  yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi batanu bayo bakomeye bahamagawe mu makipe yabo y’ibihugu barimo: Girumugisha Jean Claude wahamagawe n’ u Burundi, umunyezamu Farid Ouédraogo wahamagawe na Burkina Faso, Emmanuel Flomo wahamagawe na Liberia, Petrus Aprocius wahamagawe na Namibia, ndetse na Fofana wahamagawe na Maurtania.

Ku rundi ruhande Rutsiro FC yo yagiye gukina uyu mukino itamerewe neza kuko yari ku mwanya wa nyuma ndetse iheruka gutsindwa na Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League.

Umukino watangiye abasore ba Al Hilal SC basatira cyane izamu rya Rutsiro FC  binyuze ku bakinnyi bayo barimo: Ahmed Salem ndetse  na Adama Coulibali bahinduraga imipira myinshi  mu rubuga rw’amahina  ariko ba myugariro ba Rutsiro FC bagahagarara neza.

Ku munota wa 37 Kamaradini Mamudu wa Al Hilal SC yacomekeye umupira mwiza Adama Coulibali asigarana n’umuzamu wa Rutsiro FC  Manala Joseph, amutanga umupira ariko awuteye mu izamu ba myugariro ba Rutsiro FC bawukura mu izamu utararenga umurongo.

Ku munota wa 44 ba myugariro ba Al Hilal SC barangaye bibwira ko rutahizamu Arigo Ogus GodsPower wa Rutsiro FC yaraririye maze ahita abacomoka yakira umupira mwiza yarahawe na Malikidogo Jonas, asigarana n’umuzamu wenyine abanza kumucenga abona gushyira umupira mu rushundura.

Ku munota wa 44 Rutsiro FC iba ifunguye amazamu ku gitego cyiza cyatsinzwe na rutahizamu wayo w’Umunyanijeriya, Arigo Ogus GodsPower.

Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri, Al Hilal ibonamo Coup Franc ariko Ahmed Salem ayiteye ntiyagira icyo ihindura maze umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yohereza amakipe yombi mu kiruhuko cy’igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zihuse ku ruhande rwa Al Hilal SC  aho umutoza wayo Laurențiu Reghecampf yinjijemo abakinnyi bane ; Sunday Damilare, Yousif Yagub AbderlRahman, Mustafa Abdualgadr, ndetse na Daiyeen Walieldin basimbuye Adama Coulibali, Akire Temple, Kabore Youssouf, ndetse na Omer Boshara.

Ku munota wa 54  Jonas Malikidogo yahaye umupira n’umutwe rutahizamu wa Rutsiro FC w’Umunyanijeriya, Arigo Ogus GodsPower ariko ateye ishoti riremereye umupira unyura ku ruhande gato.

Ku munota wa 76 myugariro wa Al Hilal SC, Steven Ebuela  ukina ku ruhande rw’iburyo yarekuye ishoti riremereye cyane ari kuri urwo ruhande, umupira umuzamu wa Rutsiro FC  Manala Joseph awukozaho ibiganza awugarura mu rubuga rw’amahina usanga rutahizamu  wa Al Hilal SC , Sunday Damilare warumuri imbere ahita akozaho amenyo  ya godiyo umupira uruhukira mu rushundura.

Ku munota wa 76 w’umukino Al Hilal SC iba yishyuye igitego yari yatsinzwe.

Iminota 10 yanyuma y’umukino yaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Al Hilal SC yashakaga igitego k’instinzi, ku munota wa 84 w’umukino  Al Hilal SC yatsinze igitego cyayo cya kabiri ku burangare n’amakosa akomeye y’aba myugariro ba Rutsiro FC.

Ahmed Salem  wa Al Hilal SC  ukina asatira anyuze mu mpande yateye ishoti riremereye ari ku ruhande rw’ibumoso bwa Rutsiro FC, umupira Hitimana Jean Claude wa Rutsiro FC  awukora n’amaboko uhindura icyerekezo  uhita usanga rutahizamu  Sunday Damilare wa Al Hilal SC   warekuye ishoti riremereye umupira uruhukira mu rushundura, Al Hilal SC iba itsinze igitego cyayo cya kabiri.

Umukino wongeweho iminota itanu itigeze igira uburyo bwahindura umukino bubonekamo maze umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yemeza ko umukino urangiye, Rutsiro FC itakaza amanota atatu yose kandi yagize igihe kirekire cyo kuyobora umukino.

Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC, ikipe ya AL Hilal SC yahise ifata umwanya wa mbere aho ifite amanota 51 ndetse ikaba igifite imikino ibiri y’ibirararne izakina na Al Merrikh SC ndetse n’Amagaju FC.

Ni mu gihe Rutsiro FC gutsindwa uyu mukino bikomeje kuyishyira ahabi kuko iri ku mwanya wa nyuma wa 18  aho ifite amanota 20 ndetse ikaba irimo umwenda w’ibitego 20.

Al Hilal SC irakomeza urugendo rwayo muri Rwanda Premier League, ku wa Kabiri, tariki 32 Werurwe 2026 isura ikipe y’Amagaju FC mu mukino w’ikirarane utarabereye igihe.

AMAFOTO

Photos:

[fluentform id="3"]