sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko hakenewe ishoramari mu bihugu bigize OACPS

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OACPS), ugomba kuba urubuga rworohereza ishoramari aho kuba urw’ubufatanye gusa.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, ubwo yifatanyaga n’abandi Bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza Inama ya 11 y’uyu muryango.

Iyi nama ya OACPS iri kubera i Malabo, muri Guinée Equatoriale kuva ku wa 28-29 Werurwe 2026.

Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje ko mu gihe imiterere y’Isi igenda ihinduka, bikwiye ko ibikorwa byo gutera inkunga ibikorwa by’uyu muryango bigomba gushyirwamo imbaraga.

Ati: “Mu gihe imiterere y’isi igenda ihinduka, birumvikana ko n’uburyo bwacu bwo gutera inkunga ibyo dukora bugomba kujyana n’izo mpinduka.

Yakomeje agaragaza ko icyiza ari uko uyu muryango waba urubuga rworohereza ishoramari aho kugirango abantu bajye bahora mu bufatanye gusa.

Yagize ati: “U Rwanda rwizera ko OACPS ishobora kurushaho gukomeza gushimangira uruhare rwayo, ntibe gusa urubuga rw’ubufatanye, ahubwo ikaba n’urubuga rworohereza ishoramari kandi rugateza imbere impinduka mu bukungu.”

Minisitiri Nsengiyumva ahagarariye Perezida Kagame muri iyi nama ya OACPS igamije kurebera hamwe ibibazo n’amahirwe bihuriweho n’ibihugu byo muri uyu muryango, ni ukuvuga ibyo muri Afurika, Karayibe na Pasifika.

Mu byo yitezweho harimo ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Samoa hagati ya OACPS n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, agamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu, imibereho myiza n’iterambere rirambye

Photos:

[fluentform id="3"]