sangiza abandi

Minisitiri Dr. Bizimana yagiranye ibiganiro n’umwanditsi wa IRMCT

sangiza abandi

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakiriye umwanditsi w’urwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT), Abubacarr Tambadou n’itsinda ahagarariye.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa X, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Werurwe 2026, MINUBUMWE yatangaje ko minisitiri Bizimana n’itsinda riyoboye na Abubacarr Tambadou bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati y’impande zombi.

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na IRMCT hibandwa cyane cyane ku mbaraga zigamije gutuma inshingano zose z’uru rwego zishyirwa mu bikorwa byuzuye mbere y’uko rufunga imiryango ndetse hashimangirwa ubufatanye bukomeje bijyanye n’ubutabera.

Kugeza ubu, ntiharafatwa icyemezo ntakuka cy’uko urukiko rwa IRMCT ruzafunga imiryango burundu gusa ishami ryarwo mu Rwanda ryafunze ku wa 31 Kanama 2024 nyuma y’uko urubanza rwa Félicien Kabuga rujyanywe kuburanishirizwa i La Haye mu Buhorandi naho abandi bashakishwaga barimo Protais Mpiranya na Augustin Bizimana byamenyekanye ko bapfuye.

Ubwo rwafunganga imiryango yarwo mu Rwanda, umwanditsi Abubacarr yavuze ko nubwo uru rwego rufunze ibiro byarwo ariko ruzakomeza gukorana n’u Rwanda.

Yagize ati “Gufunga ibiro byacu ntabwo bivuze ko ari iherezo ku mikoranire y’urwego rwacu n’u Rwanda, tuzakomeza gukorana narwo mu bikorwa bitandukanye ariko byinshi bizajya bikorerwa mu biro byacu i Arusha muri Tanzania.”

Akanama k’umutekano k’umunyango w’abibumbye kavugurura manda ya IRMCT buri myaka ibiri aho kuri ubu manda yarwo izarangira ku wa 30 Kamena 2026.

Biteganyijwe ko muri Kamena 2026, Akanama k’umutekano kazongera gusuzuma intambwe imaze guterwa kugira ngo hafatwe umwanzuro niba manda izongera kongerwa cyangwa niba hari izindi nshingano zizimurirwa mu bindi bigo by’umuryango w’abibumbye.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yakiriye Umwanditsi Abubacarr Tambadou wa IRMCT

Abubacarr Tambadou yari kumwe n’itsinda bazanye

Bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na IRMCT

Photos:

[fluentform id="3"]