sangiza abandi

Perezida wa FIFA yashimiye u Rwanda uburyo rwakiriye imikino ya ‘FIFA Series 2026’

sangiza abandi

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda uburyo rwakiriye neza imikino ya FIFA Series 2026.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Gianni Infatino, yashimiye u Rwanda ku buryo rwakiriye imikino yari imaze iminsi itandatu ibera i Kigali mu Rwanda.

Iyi mikino yatangiye kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026, aho ari imikino ya gicuti ya FIFA Series 2026 yahuje ibihugu umunani byo ku Migabane y’Isi itandukanye.

Iyi mikino yarangiye, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yegukanye igikombe mu itsinda rya mbere mu gihe mu itsinda rya kabiri ikipe y’igihugu ya Aruba ariyo yagitwayemu.

Mu gushimira u Rwanda Infantino yacyeje uburyo rwakiriye neza ibihugu birindwi byitbiriye iri rushanwa i Kigali avuga ko yishimiye imigendekere yaryo.

Yagize ati “ Mbega icyumweru cyiza cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Mwarakoze gutegura no kwakira amatsinda abiri ya FIFA Series 2026.”

Yakomeje agira ati“ Twishimiye umushinga wa FIFA Arena watangirijwe mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama ushimangira gahunda yo kugira ibikorwaremezo bihagije kandi byiza. Umupira w’amaguru usaba ibikoresho byiza ari yo mpamvu twatangije undi mushinga wo gutanga inkweto zo gukinisha ku bana bato “Boots for All.”

Infantino kandi yanashimiye inzego z’imikino mu Rwanda harimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo k’ubwimishinga itandukanye bakoze harimo hoteli nshya iherutse gutahwa.

Ati “Icya nyuma nishimiye kubona hatahwa hoteli nshya y’amakipe y’Igihugu y’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abato yubatswe muri gahunda ya FIFA Forward.”

Infantino kandi yasoje ashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame, agaragaza ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa FIFA mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Yagize ati “By’umwihariko ndashimira Perezida Paul Kagame ku bw’ubufasha bwe mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga yose yazanye akanyamuneza ku bana b’abahungu n’abakobwa. U Rwanda ni umufatanyabikorwa mwiza muri Afurika, mu guteza imbere umupira w’amaguru imbere no kubera icyitegererezo ibindi bihugu ku Isi.”

U Rwanda na FIFA bisanzwe bifitanye ubufatanye muri gahunda zitandukanye ndetse mu 2021, u Rwanda rwemereye FIFA gufungura icyicaro cyayo i Kigali nk’urwego rushinzwe iterambere rya ruhago mu karere.

Perezida wa FIFA yashimiye u Rwanda uburyo rwakiriye imikino ya ‘FIFA Series 2026’
Infantino yashimiye Perezida Paul Kagame
Porogaramu ya FIFA Forward yafashije kubaka ikibuga kizakinirwaho n’abana cya Kagarama
Amavubi yatwaye FIFA Series 2026

Photos:

[fluentform id="3"]