sangiza abandi

Abahoze muri FDLR basubijwe mu miryango basabwa kuba intumwa ku bo basizeyo

sangiza abandi

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yasabye abahoze mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR,  kuzaba intumwa nziza mu gukangurira abo basize mu mashyamba gutaha, ndetse no kunyomoza ibihuha by’abaharabika u Rwanda.

Bikubiye mu butumwa yabageneye mu muhango wo kubasezerera ku mugaragaro wabere mu Kigo Gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaza intwaro,giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze,  kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026.

Abasezerewe na Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC)   ni abagize icyiciro cya 76  basaga 200 barimo abagore 11, bagizwe n’abantu 78 bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR, n’abasivili 36, bari bamaze amezi atatu muri iki kigo bahabwa amahugurwa abinjiza mu buzima busanzwe.

Guverineri Mugabowagahunde, yabashimiye ubushake bagaragaje bwo guhindura ubuzima no kwinjira mu rugendo rushya rwo kubaka Igihugu cyabo abasaba kuzarangwa n’ibikorwa byiza birinda amacakubiri, ubusinzi, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yagize ati: “Ndabasaba nkomeje kuzabyaza umusaruro amahugurwa muvana muri iki kigo. Uyu munsi turabasezerera tuybifuriza gusubira mu miryango yanyu neza. Turabasaba kuba intangarugero mu kwitwara neza no guteza imbere imiryango yanyu n’Igihugu muri rusange.”

Guverineri yakomeje abasaba gushishikariza abo basize mu mashyamba kurambika intwaro hasi bakaza gukorera igihugu, ndetse no gunyomoza abaharabika u Rwanda baruvuga uko rutari bigaca intege abakiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Turabasaba kuzaba intumwa nziza mu gakangurira bagenzi banyu mwasizeyo kurambika intwaro hasi bagahtaha. Turabasaba kandi kunyomoza ibihuha byinshi abaharabika u Rwanda bahora bavuga, bimwe muri byo bikaba bituma bagenzi banyu badataha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye imiryango igiye gusubizwa mu buzima busanzwe kuzitabira ibikorwa bitandukanye na gahunda za leta zirimo inteko y’abaturage.

Abasezerewe basimbuwe n’icyiciro cya 77 kigizwe n’abantu basaga 400 na bo bagiye kumara amezi atatu muri iki kigo  gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaza intwaro cya Mutobo nyuma yo gutaha. 

Kuva mu 2001 hamaze gusubizwa mu buzima busanzwe abantu 12,686 bashyikirijwe imiryango yabo mu ntara zose zigize Igihugu, biganjemo abo mu Burengerazuba n’Amajyaruguru. 

Photos:

[fluentform id="3"]