Umuyobozi mukuru wa komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yavuze ko kugirango abanyarwanda baba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR batahe bibagora cyane ,kugeza bageze mu bice bigenzurwa na M23 yo ikabaha inzira mu gihe abandi babasubizayo bakanabica.
Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Werurwe 2026, ubwo iyi komisiyo yasubizaga mu buzima busanzwe icyiciro cya 76 cy’abahoze muri uyu mutwe baherutse gutaha.
Agaruka ku rugendo baba baranyuzemo rutoroshye kugIrango batahe,Yavuze ko n’ubwo umutwe witwaje intwaro wa FDLR utabemerera na gato gutaha, aba banyarwanda iyo babashije gukwepa bakagera ahagenzurwa na M23 ari bwo babasha kuza bisanzuye kuko yo ibaha inzira.
Yagize ati: “Iyo bageze kuri M23 ntabwo bakubitwa ntabwo bicwa, ntabwo basubizwayo ahubwo barabareka bagataha mu Rwanda.”
S/Lt Maniraguha Jean de Dieu, wahoze mu ngabo za FDLR kuva muri 2014 yabwiye umunota ko zari inzozi ze gutaha mu Rwanda n’ubwo bitari byoroshye kuko kubona inzira yo gutoroka icyo gisirikare bigorana.
Ati: “Kugirango ubone inzira ntabwo biba byoroshye kuko haba hari za maneka ku buryo iyo bamenye ko ufite gahunda yo gutoroka bakwica.Hari benshi bishwe nzi. Nagiye ngerageza gutaha kenshi bikanga ariko kubw’amahirwe nza gutaha ari yo mpamvu muri kumbona hano.”
Maniraguha yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda ndetse yasanze atari habi nk’uko babeshywaga, avuga ko yiteguye gufatanya n’abo asanze gukomeza kurwubaka no kwiteza imbere ubwe.
Ati: “Abanyarwanda babanye neza, bitandukanye n’ibyo twigishwaga mu mashyamba ya Congo, mfite ikizere ko ningera hanze nzabasha gukora nkiteza imbere.”
Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), yagaragaje ko abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bamaze gusubizwa mu buzima busanzwe, barimo 178 bari abasirikare ndetse n’abandi 36 bari abasiviri n’abakorana n’iyo mitwe.
Umuyobozi Mukuru wa RDRC, Nyirahabineza Valérie yavuze ko iyo baje bakirwa neza ndetse bakakiranwa n’imiryango yabo ndetse bagahabwa ubufasha hibandwa cyane ku kubahindura kuko baba baracengejwemo amagambo abangisha Igihugu cyabo.
Ati: Iyo baje bazana n’imiryango yabo kandi na bo ntitwabasubizayo kuko nabo ni abana b’u Rwanda. Icy’ingenzi ni ukubahindura kuko baba barashyizwemo ingengabitekerezo ya jenoside bakangishwa u Rwanda.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nsengiyumva Claudien, yasabye abasubijwe mu buzima busanzwe, kuzafatanya n’abo basanze bitabira ibikorwa na gahunda za Leta bazasanga, zirimo no kwitabira inteko z’abaturage.







