Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali yatangaje ko yagaruje ibicuruzwa byari byibwe umucuruzi witwa Susan Asiimwe ucururiza mu isoko rya Nyarugenge.
Byatangajwe kuri uyu kuri uyu wa 31 Werurwe 26, aho ibicuruzwa byari byibwe bigizwe n’imifuka 10 y’umuceri n’amakarito 30 y’amavuta yo kurya bifte agaciro k’arenga miliyoni n’igice na byari byibwe ku ya 27 Werurwe 26.
Polisi yasobanuye ko Ibi bicuruzwa byibwe n’abajura baje aho akorera babwira umukozi we ko bishyuye amafaranga kuri Banki bamwereka inyemezabwishyu y’impimbano abaha ibicuruzwa.
Nyuma Asiimwe yasuzumye ko amafaranga yageze kuri konti araheba niko kwihutira gutanga ikirego kuri Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge.Polisi yatangiye iperereza nyuma bifatanwa umwe mu bagize uruhare mu kubyiba aho yafatanywe amakarito 23 y’amavuta ndetse n’imifuka 6 y’umuceri, ibindi byo yari yamaze kubigurisha.
Asiimwe Suzan wari wibwe yashimiye Polisi agira ati”Turashimira Polisi y’igihugu kubera akazi keza bakoze.Mu by’ukuri twari kubimenya ariko ntitwari kumenya aho duhera.Turabashimira cyane ibintu byose twabibonye habuzemo ducye ariko turabashimira cyane.Asoza agira inama abacuruzi bagenzi be yo kujya baba maso no gushishoza no kugira amakenga.

Umucuruzi Suzan Asiimwe ashimira polisi yamufashije kugaruza ibyibwe
Kugeza ubu uwafashwe arafunzwe hakaba hagishakishwa abandi bari kumwe nawe.Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yibukije abacuruzi kuba maso, no kwitondera abaguzi babagana cyane cyane abishyura bakoresheje ikoranabuhanga kuko hari ubwo usanga bamwe ari abajura baba bashaka kubiba.
Yagize ati “Abacuruzi barashishakarizwa kujya bagenzura ubutumwa bwemeza ko bishyuwe, no kugenzura neza inyemezabwishyu ziturutse kuri banki kuko hari ubwo usanga abatekamutwe bazihimba bagamije kwiba”.
Yakomeje yibutsa abaturage kujya bihutira gutanga ibirego kuri Polisi igihe bibwe kuko akenshi hari ubwo Polisi ifata ibyibwe rimwe na rimwe hakabura banyirabyo kuko baba batatanze ibirego.
Ikindi polisi yashishikarije abaturage kujya bagira ibirango (serial number) by’imitungo yabo cyane cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko iyo uje gutanga ikirego ugomba kubigaragaza, byanafatwa ukaba ufite ikerekana ko ari ibyawe hanyuma ukabona kubisubizwa.
Polisi irihaniza abantu bose bumva ko bazatungwa n’ubujura ko bagomba kubireka bagashaka ibindi bakora,
Yagize ati “Nta hantu na hamwe muri iki gihugu hari ubwihisho bw’abajura, ubujura ntibukiza ahubwo burakenya”.





