sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Mahmoud Thabit Kombo wa Tanzaniya

sangiza abandi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye i Kigali Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bwa Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo.

Mu itangazo ryashizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Thabit Kombo bagiranye ibiganiro byibanze ku kwagura umubano uhamye usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Biteganyijwe ko Minisitiri Mahmoud Thabit Kombo azitabira inama y’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iri kubera i Kigali yibanda ku bumenyi bwa siyanse n’ikoranabuhanga (STI Conference) izasozwa kuri uyu wa 1 Mata 2026, aho igamije kurebera hamwe uruhare rw’Ubwenge Buhangano (AI) mu kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’uburezi mu karere.

U Rwanda na Tanzaniya bisanzwe bifitanye umubano uhamye ndetse n’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubucuruzi, ingufu, n’ibikorwa remezo.

Minisitiri Thabit Kombo aje mu Rwanda nyuma y’uko mu cyumweru gishize kuva tariki 24 kugera 26 Werurwe 2026, abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi (RDF na TPDF) bahuriye mu Karere ka Karagwe muri Tanzania mu nama ya 15 aho biyemeje gufatanya gukaza umutekano ku mipaka no gusangira amakuru ku nzego z’ubutasi.

U Rwanda na Tanzania kandi bafitanye ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi aho 70% by’ibicuruzwa biza mu  Rwanda binyura ku cyambu cya Dar es Salaam ndetse mu rwego rwo koroshya serivise i KIgali hashinzwe ibiro by’Ubuyobozi bw’Ibyambu bya Tanzania (TPA).

Ibihugu byombi kandi bihuriye ku yindi mishinga itandukanye harimo  gufungura umupaka mushya mu gace ka Kyerwa kugira ngo hagabanywe ubwinshi bw’abantu n’ibicuruzwa binyura ku mupaka wa Rusumo.

Binahuriye kandi ku mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ugera mu Rwanda uturutse Tanzaniya ndetse n’undi mushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Mahmoud Thabit Kombo wa Tanzaniya
Perezida Kagame na Thabit Kombo bagiranye ibiganiro byibanze ku kwagura umubano uhamye usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Tanzania

Photos:

[fluentform id="3"]