Ku mugoroba wo kuwa kabiri, tariki ya 31 Ukuboza 2024, Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa Abanyarwanda busoza umwaka, agaruka ku ngingo z’ingenzi zikubiye mu byo igihugu cyagezeho mu 2024, ni ntumbero gifite mu mwaka wa 2025.
1. Muri 2024 u Rwanda rwibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida Kagame yagarutse ku gisobanuro cyo kuba muri 2024 u Rwanda rwaributse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba ari nayo myaka ishize u Rwanda rwibohoye.
Yagize ati” Ibyo byombi bitwibutsa aho twavuye naho tugeze, biturutse ku ntego duhuriyeho twese yo gutera imbere no kwiyubaka. Reka rero twese hamwe dukomeze no muri iyi nzira.”
2. Amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2024
Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda uruhare bagize mu migendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2024, avuga ko bigaragaza icyizere Abanyarwanda bafitiye ubuyobozi bw’igihugu cyabo.
Ati” Abanyarwanda bagaragaje mu ijwi riranguruye ko bashaka kugera no ku bindi byinshi kandi byiza na serivisi zirushijeho kuba nziza mu myaka iri imbere, kandi tugomba gufatanya twese kugirango tubigereho.”
3. Icyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda muri Nzeri 2024, ariko kibasha guhashywa kubufatanye bw’Abanyarwanda n’Inzego z’Ubuzima
Umukuru w’Igihugu yakomoje ku cyorezo cyatewe na Virusi ya Marburg kibasiye u Rwanda muri Nzeri 2024. Perezida Kagame yihanganishije imiryango yababuze ababo ndetse ashimira abakora mu nzego z’Ubuzima ndetse n’Abafatanyabikorwa, umusanzu batanze mu guhangana n’iyi virusi.
Ati” Kubera ibyo iyi ndwara yatangajwe ko yarangiye mu mpera z’uku kwezi (Ukuboza), ihitanye ubuzima bw’abantu bake mu mateka yayo.”
4. Ibibazo by’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo
Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’umutekano muke ugaragara ku mipaka y’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, yizeza Abanyarwanda ko umutekano w’imbere mu gihugu uzakomeza guharanirwa.
Ati” Ndashaka kubizeza ko umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda, bizahora iteka birinzwe uko byagenda kose.”
Yakomeje agaragaza ko ibihugu bikeneye gushakira hamwe igisubizo kirambye cy’ibibazo, gitanga amahoro ku baturage b’ibihugu byose, ati” Ni ingenzi kuri twese ntawuvuyemo. Nta mahoro kuri bamwe ntabe ku bandi. Twese dukeneye amahoro.”
5. U Rwanda rwakiriye Inteko rusanjye ya FIA, ndetse rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula One ku nshuro ya mbere muri Afurika
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwagiriwe amahirwe yo kwakira inteko rusanjye ya FIA, yari ibere ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, ndetse avuga ko u Rwanda rwaboneyeho gutanga ubusabe bwo kwakira Formula One.
Ati “ Iki gikorwa kigamije gukoresha imbaraga za siporo mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, ndetse rigatanga icyizere ko buri Munyarwanda azabyungukiramo, akabasha kubaho ubuzima bwiza kandi bw’uzuye.”
6. Ubutumwa ku rubyiruko rw’u Rwanda
Perezida Kagame yasoje agenera ubutumwa urubyiruko rw’u Rwanda, agaragaza ko arirwo mizero y’iterambere ry’u Rwanda, ati” Mujye muzirikana ko dufite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza hacu twifuza, kandi dukwiriye.”








