Umunyamakuru ukorera kuri Youtube, Niyigaba Clement uzwi cyane nka DC Clement yatawe muri yombi akurikiranyweho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.
Amakuru avuga ko DC Clement yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jabana.
Aya makuru kandi avuga ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi akurikiranyweho kwangiza imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, bivugwa ko yarimo na Engineer w’uyu Murenge.
Ibi byabaye nyuma y’ubutumwa DC CLement yasangije ku mbuga nkoranyambaga agaragazamo ko yakorewe akarengane mu gusenyerwa inyubako yari ahuriyeho na bagenzi be, harimo n’inyubako y’ishuri.
Muri ubu butumwa yasangije ku mbuga nkoranyambaga DC Clement yavuze ko yahuye n’akarengane, ndetse ashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kumusenyera nta nteguza ndetse atahawe umwanya wo kwisobanura.
Yagize ati ” Umusore w’Imyaka 29 agakora ibishoboka byose ngo afashe Leta gukemura bimwe mu bibazo aho kugirango Leta imufashe ahubwo ikamusenyera.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo aribwo bwatanze itegeko ry’uko iyi nzu isenywa ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.
Nyuma y’ubu butumwa, umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yari yasobanuye impamvu yatumye habaho gusenya iyi nzu mu butumwa yasangije ku rubuga rwa X.
Emma Claudine avuga ko uyu wasenyewe yari yatse icyangombwa cyo gusana inzu ifite metero 7,5X7, maze aragihabwa.
Iki cyangombwa cyerekana ko yagombaga gusana inkuta ebyiri, urw’inyuma n’uruhande rw’ibumoso, gusimbuza amabati, ariko kikamubuza guhindura imiterere y’igisenge inzu isanganywe, kongera cyangwa kugabanya ibipimo inyubako isanganywe no kubaka uruzitiro cyangwa umukingo.
Emma Claudine yagize ati ” Uyu muntu yahawe icyangombwa cyo kuvugurura ntiyagikoresha ibyo yagisabiye. Iyo bigenze gutya, uyu muntu ahanishwa gukuraho ibyo yubatse. Iyo atabyikuriyeho, ubuyobozi bubikuraho akishyura ikiguzi cyatanzwe mu kubikuraho.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yakomeje avuga ko uyu muntu wagombaga kuvugurura inzu byarangiye arimo kubaka inzu nshyashya, ndetse nubwo zaba inyubako z’ishuri, bidakwiye ko umuntu yakubaka ishuri nta ruhushya.
Yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali wibutsa abantu bose ko kubaka nta byangombwa bitemewe, kandi ko iyo habayeho kubaka nta byangombwa hakurikizwa amategeko abigenga bigakurwaho.
Amakuru atangazwa n’umunyamakuru Oswald Oswakim avuga ko nyuma yo gusenywa kw’izi nyubako aribyo byateye amarangamutima DC Clement bimutera kwangiza imodoka y’isuku n’umutekano yarimo na Engineer w’Umurenge wa Jabano.
Ingingo ya 186 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wangiza ikintu cy’undi cyimukanwa cyangwa kitimukanwa, aba akoze icyaha.
Iyo ibi abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.






