Inteko Ishinga Ametegeko umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe kuyigaragariza bitarenze amezi atandatu uburyo buhamye bwo gufata amazi y’imvura yangiza ibikorwaremezo n’imitungo y’abaturage.
Abadepite basabye ko hagaragazwa uburyo ibi bizakorwa ndetse n’inzego zihuriye kuri iyi ngingo hagamijwe gukemura ikibazo cy’amazi y’imvura adafatwa ndetse no kureba uko yabyazwa umusaruro.
Ibi byagarutsweho ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi, bagezaga ku Nteko Rusange isesengura n’igenzura ricukumbuye ryakozwe muri Gashyantare 2025 n’urwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya leta ku bibazo byagaragaye mu mihanda y’imihahirano, ibiraro bifasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko n’amazi yo ku mihanda iba yubakwa ariko amazi ntayoborwe neza akangiza ibikorwa bya leta n’iby’abaturage.
Abadepite babajije impamvu ibikorwa bimwe byangizwa n’amazi kandi nyamara yakabaye yifashishwa akabyazwa umusaruro.
Perezida wa Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi, Munyangeyo Theogene, yagaragaje ko igihugu gihura n’igihombo gikomeye giterwa n’iyangirika ry’ibi bikorwaremezo bityo haba hakenewe gufatwa ingamba zihamye.
Yagize ati “Komisiyo isanga ikibazo nyamukuru gitera iyangirika ry’imihanda, ibiraro, n’inzira z’amazi biterwa hanini n’amazi y’imvura adafatwa. Aho kuyabyaza umusaruro asenya ibikorwaremezo bitandukanye, imitungo y’abaturage ndetse rimwe na rimwe agatwara ubuzima bw’abantu”.
Yagaragaje ko kugeza ubu nta buryo buhamye buhari bwo gufata amazi y’imvura kuko ukurikije igishushanyo mbonera cy’umutungo kamere w’amazi cyagaragaje ko imvura igwa mu gihugu mu gihe cy’umwaka ingana na meterocube miliyari 34, mu gihe ubushobozi buhari bufata amazi angana na 84,581,462 aho bingana na 0.25% by’imvura igwa mu gihugu.
Abadepite kandi basabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo kugaragaza uburyo bwo kunoza imikorere y’amatsinda y’urubyiruko rukora imirimo yo kubungabunga imihanda y’imihahirano hagamijwe gukumira iyangirika ryayo ndetse ibyo byose bikaba bizakorwa mu gihe cy’amezi atandatu.
Hirya no hino mu gihugu hagaraga ikibazo cy’imihanda y’imihahirano n’ibiraro byangiritse bituma guhahirana hagati y’uturere bitagenda neza ndetse abaturage bakaba basaba ko iki kibazo cyavugutirwa umuiti urambye kuko bibateza ibihombo bituruka kukutabona uko bageza umusaruro wabo ku masoko.








