sangiza abandi

Gisagara: Gitifu uregwa kwaka ruswa y’ibihumbi 200 Frw yakatiwe imyaka 7

sangiza abandi

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwahamije uwari Gitifu w’Umurenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara witwa Gatongore James, icyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke, ahanishwa gufungwa imyaka irindwi n’amezi atandatu.

Abaregwa n’abantu batatu aribo Gatongore James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba na Jean Bosco Ntayomba na Niyomugabo Emmanuel baregwa ubufatanyacyaha muri iki cyaha.

James Gatongore aregwa ko yakiriye ruswa y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 kugirango areke abenga inzoga zitemewe zizwi nka ‘Nyirantare’.

Jean Bosco Ntayomba we aregwa nka komisiyoneri wa Gatongore James, kuko ayo mafaranga ariwe wayahawe maze nawe ahita ayashyikiriza Gatongore James.

Ubushinjacyaha buvuga ko Jean Bosco Ntayomba yumvishije Niyomugabo Emmanuel n’undi muntu bengaga ‘Nyirantare’ ko bagomba gutanga amafaranga ibihumbi 200 Frw, buri umwe akazana amafaranga ibihumbi 100Frw, maze nawe akayaha Gatongore James kugirango bemererwe gukomeza kwenga izi nzoga zitemewe.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko intandaro yo gufatwa kw’aba bantu ari uko uwari watswe amafaranga ya ruswa mbere yo kuyatanga yahise ajya kubibwira RIB, maze ku bufatanye na Polisi bafata inoti zigize amafaranga ibihumbi 100 Frw bazishyiraho ibimenyetso bayaha uwabahaye amakuru maze nawe ayaha Jean Bosco Ntayomba nawe ayahereza Gatongore James.

Hashize umwanya muto Niyomugabo Emmanuel nawe yashyikirije Jean Bosco Ntayomba amafaranga, nawe ayahereza Gatongore James, ubwo inzego zari ziri hafi aho zihita zibafata.

Gatongore James yahakanye icyaha aregwa avuga ko ibyakozwe byose ari umugambi wacuzwe n’umuyobozi wa RIB mu murenge wa Gikonko(CI) mu karere ka Gisagara, kuko bigeze gushyamirana ndetse bakanarwana.

Gitifu avuga ko uyu muyobozi wa RIB mu murenge wa Gikonko yamugenzeho kuva cyera anamubeshyera ko yacuruzaga urumogi icyo gihe bungwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerôme Rutaburingoga.

Gitifu Gatongore James akavuga ko ayo mafaranga bamurega yashyizwe mu modoka ye bikozwe n’uyu muyobozi wa RIB, ariko nta ruswa yakiriye ndetse nabo bamurega ko bamuhaye amafaranga ntabyabaye.

Jean Bosco Ntayomba na Emmanuel Niyomugabo nabo bahakanye ko nta cyaha bakoze basabwa kugirwa abere.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwatesheje agaciro ibyo aba batatu bisobanuye, rufata icyemezo ko uwari gitifu w’umurenge wa Mamba Gatongore James, Jean Bosco Ntayomba na Emmanuel Niyomugabo bahamwa n’ibyaha baregwa, rutegeka ko uwari gitifu Gatongore James na Jean Bosco Ntayomba bagomba gufungwa imyaka irindwi n’amezi atandatu, naho Emmanuel Niyomugabo we agafungwa imyaka itanu.

Aba bose bari batawe muri yombi taliki ya 27 Ugushyingo 2025, bafungiye mu igororero rya Huye.

Photos:

[fluentform id="3"]