Itsinda ry’abaririrmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Papi Clever na Dorcas bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise “Msingi”.
Ni indirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, aho kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 50 kuri Youtube.
Msingi ikubiyemo ubutumwa bwerekana ko umuntu yishingikirije ku Mana kuko yamutabaye aho rwari rukomeye, ikaba ariyo musingi wa byose.
Bati “ Nilipopitia moto na majaribu sauti yako ilinituliza, nilipoanguka umeniinua upendo wako huataniacha”
Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ubwo nanyuraga mu muriro ijwi ryawe ryaranturishije, ubwo nagwaga warambyukije urukundo rwawe nti ruzamvaho.”
Si ubwa mbere aba baramyi bakoze indirimbo y’igi Swahili, kuko bakoze izindi zirimo: Ameniweka hulu kweli, ni heri kuona ndugu, mwokozi wetu n’izindi nyinshi zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko muri Kenya na Tanzania.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Etienne uzwi cyane nka Bass, ni mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Musinga.
Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas ni umugabo n’umugore bamaze kubaka ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.
Aba bombi bamaze imyaka itandatu babana nk’umugabo n’umugore bakaba bafitanye abana bane; abakobwa batatu n’umuhungu umwe.








