Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwamuritse umushinga wo gutunganya ahantu ndangamateka himikirwaga abami b’u Rwanda hazwi nka Nkotsi na Bikara.
Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni 75$, wamuritse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2026.
Ni umushinga watekerejwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi urimo kubaka Stade Ubudaheranwa, amahoteli ndetse n’ibiyaga bihangano no gutunganya iriba rya Gihanga ndetse n’ishyamba rya Buhanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudie avuga ko bahamagaye abafatanyabikorwa barimo n’abo ku rwego rw’Igihugu bagafatanya kugirango uzagende neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Micomyiza Herman avuga ko uyu mushinga ugamije guhisha agaciro umurage wa Gihanga kandi bigateza imbere abaturage.
Ati” Gihanga icyo yari yaturaze ni ubumwe ariko buza kwangirika kubera abakoroni ariko bwarazutse binyuze mu Nkotanyi turavuga tuti uwahubaka Stade Ubudaheranwa kuko ubumwe bw’Abanyarwanda bwongeye kuzanzamuka.”
Yakomeje avuga ko iki gitekerezo bafite ari cyiza kandi bizeye ko abanya-Musanze bazagishyigikira ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Umujyi wa Musanze ufite intego yo kuba umujyi w’icyitegereranyo wunganira Kigali binyuze mu bikorwa remezo bigezweho birimo ubukerarugendo, n’inganda.
Guhera muri 2024 kugeza muri 2026, uyu mujyi watangiye kuvugururwa mu buryo bugezweho hashingiwe ku Gishushanyo Mbonera cya 2050.
Amateka ya Nkotsi na Bikara
Nkotsi na Bikara ni ahantu ndangamateka hakomeye mu Rwanda, herereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Nkotsi.
Aka gace kazwi cyane nk’ahantu rukumbi hamanywa n’amateka kuko abami b’u Rwanda hafi ya bose ariho bimikirwaga.
Iri zina rya Nkotsi na Bikara” rikomoka ku bice bibiri: ishyamba ry’inzitane ryitwa Nkotsi (rifite ubuso bwa hegitari 11) n’iriba ry’amazi adakama ryitwa Bikara.
Ku rundi ruhande amateka avuga ko Umwami Gihanga Ngomijana, wahanze u Rwanda, ari we waharuhukiye bwa mbere avuye mu Ndorwa, akahubaka urugo rwatangiye gukoreshwa nk’uburuhukiro n’ahantu ho kwimikira abami.
Iri riba rifatwa ryo rifatwa nk’amayobera kuko amazi yaryo yuzura mu gihe cy’izuba akagabanuka mu gihe cy’imvura. Aya mazi niyo abiru bavomaga bakayashyira mu “Byuhagiriro” kugira ngo umwami mushya ayiyuhagire mbere yo kwimikwa.
Muri aka gace niho abiru (nk’abitwa Komayombi, Semabumba, na Buhindura) bakoreraga imihango yo kwimika umwami, bakamuha n’imitsindo yamufashaga kuyobora igihugu no kunesha abanzi.
Amateka avuga ko abami bose b’u Rwanda bimikiwe muri uyu murenge, uretse Umwami Kigeri V Ndahindurwa utarashoboye kuhagera kubera impinduka za politiki zo mu 1959.

Nkotsi ni Umurenge utarasigaye inyuma mu iterambere





