Perezida Paul Kagame yashimye Ingabo z’u Rwanda zarwanye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongera gushimangira ko ntabihano ibyari byo byose bishobora gutesha agaciro, icyubahiro, n’ubunyangamugayo biziranga.
Perezida Kagame yabigarutseho mu ubwo yatangizaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bakurikiye uyu muhango yongeye gushima uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu guhagarika Jenoside avuga ko imyitwarire iboneye iziranga yaturutse ku mateka ashariye zanyuzemo ari nabyo bituma ziba indashyikirwa mu bikorwa binyuranye haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Yagize ati “ Ku bw’Ingabo z’u Rwanda zayoboye urugamba rwo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi zikanayihagarika. Ariko ikitubaza buri gihe n’uko tutabashishije kuhagera kare. Uko ni ukuri koroheje kw’amateka, gusa n’uyu munsi hari benshi bagifite ubushake buke bwo kukwemera no kuvuga uko kuri ku mpamvu natwe tutazi.”
Yakomeje agira ati” Imico n’imyitarire biranga ingabo z’u Rwanda uyu munsi byavuye muri ibyo bihe bikomeye, ni byo biyobora imyitwarire y’ingabo zacu haba izikorera imbere mu gihugu no hanze yacyo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bituma zubahwa ku Isi hose.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gufatira RDF n’abayobozi bakuru bayo, ashimangira ko ntabihano bibaho bishobora gutesha agaciro inzego z’umutekano z’u Rwanda kuko zishoboye.
Yagize ati “ Mu by’ukuri nta na rimwe ibihano cyangwa ibitutsi biturutse ahantu ahariho hose bizashobora gutesha agaciro, icyubahiro n’ubunyangamugayo by’ingabo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda kuko ziri mu zishoboye zibaho ahantu ahariho hose”.
Perezida Kagame yakomeje agira ati “ Mvuze kuri iyi ngingo y’ibihano byo ku rwego rwo hejuru kugira ngo numvikanishe ukubogama kubirimo”.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazi neza ikiguzi cyo kurebera ubuhezanguni ashimangira ko inshingano za mbere inzego z’umutekano z’u Rwanda zifite ari ukurinda umutekano w’abaturage.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda bahisemo kongera kubaka igihugu cyabo, ibyo ariko bikajyana n’ihame ryo kutemera ko Politike ya Jenoside yongera gushinga imizi mu Rwanda.
Yagize ati ” Ati: “Ndabibabwiye, Jenoside ntishobora kongera kuba hano ukundi. Ntizabaho! Yemwe n’urwo rusaku mwumva mu karere abantu bateranira i Burayi n’ahandi, bagahurira i Kinshasa, bakazana umuhungu wa Habyarimana na bene wabo bagaterana; ibyo byose ni urusaku. Ntibishobora gutuma hari ikintu nka kiriya cyongera kuba hano.”






