sangiza abandi

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washimangiye icyerekezo cyo guhangana n’ibikorwa by’urwango

sangiza abandi

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yashimangiye icyerekezo Afurika yihaye cy’uko urwango rwenyegejwe bitazongera kwemerwa ko ruhindurwa umushinga wa politiki.

Yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata, ubwo uyu Muryango wifatanyaga n’u Rwanda ndetse n’Isi yose mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku cyicaro cya AU, i Addis Abeba muri Ethiopia.

Mahmoud Ali, yashimangiye ko Afurika yiyemeje kudaha urwaho ibikorwa by’urwango bikomeje kwiyongera kugirango ngo bidahindurwa umushinga wa politiki.

Ati: “Tugomba guhangana n’ibibazo bigenda byiyongera birimo imvugo z’urwango, n’amacakubiri, tubinyujije mu bumwe, ubutwari n’ibikorwa bifatika.”

Yavuze ko Kwibuka bikwiye kuba umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bagaha agaciro ababuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakanafata ingamba zo kuba maso no kwirinda.

Ati “Turibuka abarenga miliyoni imwe babuze ubuzima biturutse ku rwango, uburangare no kurebera. Kwibuka si umwanya wo kunamira ababuze ubuzima gusa ahubwo ni no guhamagarira abantu kwemera ukuri, gufata inshingano no kuba maso.”

Yakomeje agira ati: “Kwibuka bitwibutsa inshingano yo kugira icyo dukora: gukumira, no kurengera agaciro ka muntu aho ari hose. Afurika ihagaze bwuma ku mahoro, ubutabera no kurinda buri wese.”

Yongeyeho ko urugendo rudasanzwe rw’u Rwanda rwo kwiyubaka no kongera kubaho neza rugaragaza ko amateka atagena ahazaza, ahubwo ahindurwa n’ubushake bw’abantu.

Tariki ya 7 Mata buri mwaka, u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri iyi nshuro ya 32, u Rwanda ruzirikana amateka yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hazirikanywa kandi urugendo rwo kubaka u Rwanda rushya, ndetse n’ingamba zo kurwanya no gukumira icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda cyane cyane hashingiwe ku bibera mu Karere.

Photos:

[fluentform id="3"]