Mu gihe mu Rwanda n’Isi muri rusange hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imiryango mpuzamanga, abanyacyubahiro batandukanye , ibihugu by’inshuti ndetse n’abahanzi bakomeje gufata mu mugongo Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka.
Ni muri urwo rwego abahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Harmonize wo muri Tanzania, Jose Chameleon wo muri Uganda ndetse n’itsinda rya Good Life ryamamaye cyane mu muziki wo muri Uganda, berekanye ko bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Harmonize yagiye kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bw’amasaaha 24 (Stories), maze asangiza abamukurikira ifoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, tariki 07 Mata 2026 ubwo bacanaga urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100 ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Jose Chameleon na we yagiye kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bw’amasaha 24 (Stories) , asangiza abamukurikira ifoto yerekana ko u Rwanda rwinjiye mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu gihe itsinda rya Good Life binyuze muri Weasel Manizo ryatambukije ubutumwa bwerekana ko rifashe mu mugongo Abanyarwanda muri ibi bihe, bakomeza bavuga bati “Ntibizongere ukundi”
Aba bahanzi bose bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka, bafitanye isano irenze iy’imipaka n’u Rwanda kuko nka Harmonize yakoranye indirimbo n’abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Kenny Sol na Marina, ni mu gihe Jose Chameleon n’itsinda rya Good Life bataramiye mu Rwanda inshuro nyinshi, ibi bikiyongera ku ndirimbo nyinshi bakoranye n’abahanzi nyarwanda.
Ubutumwa Harmonize, Jose Chameleon na Goodlife bageneye Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32








