Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko kwibuka atari igikorwa cyo kuzirikana gusa, ahubwo ko ari ukubaho no kuberaho abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Mu ijambo yagejeje ku bitabirye Inama Mpuzamahanga yo kurwanya jenoside yahujwe n’imyaka 30 Umuryango wa IBUKA umaze ubayeho, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwibuka ari ukubumbatira ubupfura n’ubwiza bw’abazize uko bavutse.
Yagize ati “ Kwibuka ni ukubiga ingiro n’ingendo, ni ukubumbatira ubupfura n’ubwiza bwabo, tukabusiga abacu n’abandi. Bityo, bakabaho muri twe ubuzima butazima”.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye kandi abarokotse Jenoside bongeye kwiyubaka, bagahagarara gitwari bagafa iya mbere mu kongera kubaka igihugu.
Yagize ati “Mwarakoze cyane kwemera kubaho kugira ngo batazima. Mwarakoze cyane kwemera kugendana ibikomere, tugafatanya twese kubaka u Rwanda batabonye, abato bavukiramo bagakuriramo, bagakomeza u Rwanda rwunze ubumwe.”
Yanashimiye kandi abagize uruhare mu ishingwa rya IBUKA n’indi miryango bafatanyije muri uru rugendo rwo kongera kubaka igihugu, agaragaza ko baranzwe n’ubutwari anashimira Abanyarwanda bafatanyije mu kuwuherekeza no kuwushyigikira mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo atazigera yibagirana.
Yavuze ko kubaho k’umuryango wa IBUKA gushingiye ku mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo ndetse avuga ko byaje nk’igisubizo cy’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Yongeyeho ko bitari byoroshye kuva mu bihe bya Jenoside ngo abantu bakomeze ubuzima uko bisanzwe, bagire icyizere cyo kubaho, gutera imbere no kureba ejo hazaza.
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kudasiragira ngo rwumve ko amahoro n’umutekano bihari bihagije, bityo ntibabirinde, kuko hakiri abahakana Jenoside n’abagoreka amateka yayo.
Yagize ati: “Rubyiruko, bana bacu, nta na rimwe tuzigera twicuza amahitamo twakoze yo kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye twese. Namwe aya mahitamo azakomeze kuba ayanyu; urugamba ni urwacu, ni n’urwanyu.”
Yakomeje agaragaza ko amateka yerekana ko aho Jenoside yabaye hose, Umuryango Mpuzamahanga wagiye unanirwa kurinda umutekano, bityo bigaragaza ko umutekano nyakuri ukwiriye guturuka imbere mu gihugu.
Ati “Tutabaye maso ibyo twagezeho bisabye ikiguzi cy’ubuzima bw’abana b’u Rwanda twakongera tukabibura mu gihe gito. Niyo mpamvu Never Again bidakwiye kuba imvugo gusa aubwo dukwiye kubifata nk’isezerano rihoraho.”
Madamu Jeannette Kagame kandi yashimiye abarokotse bagize ubutwari bwo kubabarira ababiciye ababo avuga ko ari ubutwari buhambaye.
Yagize ati “ Ni byinshi byiza twishimira uyu munsi byadufashije muri urwo rugendo ariko icyemezo cyo kubabarira kirabihebuje. Gutanga cyangwa kugira imbabazi ntabwo ari intege nke. Ni imbaraga zikomeye z’umutima. Ni ubutwari bwo kwanga guhera ku ngoyi y’ urwango ruhoraho, rubyara inzika.











