Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe mu mahanga winjirije u Rwanda asaga miliyari 13.8Frw.
Ni muri raporo yatangajwe na NAEB igaragaza ko uyu musaruro woherejwe kuva tariki ya 30 Werurwe kugera ku wa 2 Mata 2026.
Iyi raporo yerekana ko u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga toni 9426, harimo toni 307 z’ikawa zinjije miliyari 2,2 Frw, hoherejwe kandi toni 774 z’icyayi zinjije miliyari 3 Frw ndetse na toni 298 z’imboga zinjije miliyoni 770 Frw.
Hoherejwe kandi imbuto zingana na toni 378 zinjije miliyoni 414 Frw hoherezwa indabo zingana na toni 16 aho zinjije miliyoni 127 Frw.
Hoherejwe ibindi bihingwa bitandukanye birimo birimo ibinyabijumba, ibinyamisogwe n’ibinyampeke bipima toni 7396, byinjiza miliyari 6,7 Frw.
Uyu musaruro wagurishijwe bwoherejwe mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, Norvege, u Budage, Nigeria, Bangladesh, Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

NAEB yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 13,8 Frw mu minsi ine




