Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatamaje Patrick Muyaya, watangaje ko Abatutsi ari abicanyi agashaka kubigorora nyuma.
Bizimana yagaragaje ko uyu muvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanga urunuka Abatutsi aho yifashishije amagambo yatangarije kuri Télé 50.
Tariki ya 7 Mata 2026, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Minisitiri Bizimana yatangaje Muyaya yavuze ko yise Abatutsi abicanyi.
Nyuma yo gutangaza aya magambo Patrick Muyaya yahise yihutira kuyahakana yifashishije urubuga rwe rwa X, avuga ko ibyo Minisitiri Bizimana yatangaje ari “ikinyoma cyavuzwe ku munsi wo kwibuka”.
Mu kugaragaza ko ibyatangajwe na Muyaya ari ukuri, minisitiri Bizimana yamwibukije igihe ayo magambo yatangarijwe tariki ya 4 Nyakanga 2024 ubwo uyu Muvugizi wa RDC yari mu kiganiro kuri Télé 50.
Bizimana yagize ati “Muyaya n’abambari be bibagirwa vuba”.
Minisitiri Bizimana yasubiyemo amagambo Muyaya yatangaje icyo gihe nta kintu ahinduye agira ati “Iyi ni intambara tumazemo imyaka 30. Hano turi i Bukavu, turi mu gice cy’igihugu aho abagore bagiye bakorerwa ihohoterwa by’umwihariko n’ibikorwa by’ubwicanyi by’Abatutsi”.
Yakomeje abwira Muyaya ko amagambo yatangaje yica ,avuga ko Jenoside mbere y’uko itangira itangizwa n’amagambo ameze nk’ayo yatangaje ndetse n’ayatangajwe n’uwari umuvugizi w’igisirikare cya Congo, Gen Maj Sylvain Ekenge wavugiye kuri RTNC ko abantu bakwiye kwitondera gushakana n’Abatutsikazi.
Yagize ati “ Amagambo arica? Yego, arica. Jenoside buri gihe itangirwa n’amagambo y’urwango nk’ayawe n’ay’abambari bawe nka Gen Sylvain Ekenge. Amagambo yawe ateye ubwoba wavugiye kuri Télé 50 yibasira itsinda ry’Abatutsi nta kintu na kimwe ari cyo uretse gushishikariza rubanda inzangano zishingiye ku bwoko, guheza abantu mu buryo bw’amoko, akaba ari na yo ntangiriro ya jenoside”.
“Ikindi kandi, bigomba kumenyekana ko umuco wo guheza Abatutsi utagarukira kuri wowe gusa. Ni uburyo busubirwamo n’abayobozi benshi ba Kongo, nka mugenzi wawe wakubanjirije, Abdoulaye Yerodia Ndombasi, ufite amateka mabi, wavugiye mu ruhame ko Abatutsi ari udukoko tugomba kurimburwa”.
Minisitiri Bizimana yatangaje ko atari ubwa mbere Muyaya yari agaragaje urwango afitiye Abatutsi, kuko yanavuze ku mugaragaro ko ashyigikiye Charles Onana wahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Nyamara wabishaka utabishaka, kwiyemeza kwanyu mu gushyigikira abajenosideri n’abahakanyi ni amahitamo yanyu bwite, nk’uko wabigaragaje ushyigikira umuhakanyi w’Umufaransa ukomoka muri Cameroon, Charles Onana, mu magambo yawe ugira ati: “Urubanza rwa Onana ni urwacu mu buryo runaka”.
Bizimana yibukije Muyaya ko ibyo ari byo gukora ubukangurambaga ashyigikira abajenosideri bari muri FDLR, ari ubufatanyacyaha bubi cyane amubwira ko byamuhumye amaso kuburyo nta somo yigeze yigira ku byabaye ku bari bashinzwe itangazamakuru basakazaga imvugo z’urwango mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.
Yagiz ati “Mbese wibagiwe ibihano Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwahaye abanyamakuru n’abayobozi ba RTLM na Kangura, kubera gushishikariza rubanda ku buryo budaca ku ruhande gukora jenoside? Gira ubutwari bwo gusoma imyanzuro y’urubanza yakatiwe abasakazaga imvugo nk’izawe barimo Ferdinand Nahimana, Jean Bosco Barayagwiza, na Hassan Ngeze”.
Patrick Muyaya yagaragaje kenshi ko atagifite ukwihishira mu gushyigikira no kuvugira umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.






