Ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abanyamakuru n’abakozi b’icyahoze ari ORINFOR ndetse n’abandi bo mu bitangazamakuru bitandukanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, Perezida wa IBUKA Dr. Philbert Gakwenzire, abayobozi bakuru ba RBA, abanyamakuru, abagize imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abandi banyacyubahiro.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko Itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko hari ibitangazamakuru byaranzwe no gucengeza imvugo z’urwango muri rubanda bikoresheje amagambo, mu mvugo n’inyandiko byuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Kwica binakorwa hakoreshejwe amagambo, hakoreshejwe inyandiko, kandi ni naho bitangirira”
Iki ni igikorwa ngarukamwaka, kigamije kwibuka no guha icyubahiro abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushimangira inshingano z’itangazamakuru mu kubaka ubumwe n’amahoro mu Rwanda.





