Mu ruzinduko arimo kuri uyu wa Gatanu,minisitiri w’uburezi Dr.Joseph Nsengimana, yageze i Accra aho yakiriwe na Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama.
Uru ruzinduko rugamije kugeza ku buyobozi bwa Ghana ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, busaba ko Ghana yashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) mu gihe cy’indi manda.
Mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, hagaragajwe icyerekezo cy’imiyoborere ya Mushikiwabo kigamije guteza imbere uyu muryango ishingiye ku musaruro ugaragara, ubufatanye n’iterambere rirambye mu bihugu biwugize.
By’umwihariko, ibi biganiro byagarutse ku kamaro k’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Ghana, ibihugu byombi bikomeje kongera imbaraga mu guteza imbere ururimi rw’igifaransa n’uburezi bufite ireme. Ghana iherutse guhabwa ubunyamuryango busesuye muri OIF, bikaba byarafunguye amarembo mashya y’ubufatanye n’ibindi bihugu biyigize.
Kuri ubu, u Rwanda na Ghana biri mu bihugu bine biri kungukira muri gahunda ya OIF igamije koroshya urujya n’uruza rw’abarimu b’igifaransa, igamije kuzamura ireme ry’imyigishirize y’urwo rurimi no guteza imbere ubumenyi bw’abaruvuga.
Uruzinduko nk’uru kandi ruheruka gukorerwa muri Tchad aho hagiyeyo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nawe akaba yarahaye Perezida wa Tchad ubutumwa bwa Perezida Kagame busaba ko Tchad yashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo.




