Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro habereye umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage benshi baje kunamira no kuzirikana inzirakarengane zahiciwe mu gihe cya Jenoside.Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yagaragaje uko abari bahungiye muri ETO Kicukiro batereranywe.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ahahoze ari ETO Kicukiro, ahari ishuri ry’imyuga rya Kigali muri iki gihe, rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi benshi bahiciwe.

Hakozwe urugendo rwo kwibuka uko Abatutsi bari muri ETO Kicukiro bahakuwe bajyanwa kwicwa.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko Umusozi wa Nyanza ya Kicukiro ufite amateka akomeye kandi ababaje, ashingiye ku maraso y’Abatutsi benshi bahiciwe nyuma yo gukurwa muri ETO Kicukiro.
Yagize ati: “Uyu musozi uruhukiyemo abacu benshi, barimo abiciwe hano n’ahandi mu Mujyi wa Kigali, bahashyinguye mu cyubahiro. Uyu mugoroba turabazirikana, tukazirikana inzira banyuzemo, akagambane n’ubugome bagiriwe, ndetse n’uko bambuwe ubuzima bazira uko bavutse.”
Yanibukije ko tariki ya 11 Mata ari umunsi wihariye wibutsa uko Abatutsi batereranwe n’Umuryango Mpuzamahanga, by’umwihariko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaje mu Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ariko zikaza kubasiga mu kaga.
Yavuze ko uyu munsi wibutsa uburyo Abatutsi bagambaniwe bagasigwa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye bari baje kubarinda, bikarangira benshi bahasize ubuzima mu buryo bw’agashinyaguro.”
Umugoroba wo kwibuka wabaye umwanya wo kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera gushimangira umuhate wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, no kurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bayigira isomo ryo kubaka ejo hazaza heza h’abanyarwanda bose.






