Umujyi wa Kigali watangaje ko 98% by’abawutuye bamaze kwifotoza no gukosoza amakuru ajyanye n’imyirondoro yabo muri gahunda yo gutanga Indangamuntu Koranabuhanga.
Mu butumwa banyujije ku rubaga rwabo rwa X ku wa 13 Mata 2026, umujyi wa Kigali wagaragaje ko gahunda yo kwemeza imyirondoro no kwifotoza ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga yarangiye.
Iri tangazo rigaragaza ko muri Kigali gahunda yo gufotora no gukosora imyirondoro yarangiye bityo abacikanywe bashobora kuzajya ahandi bizabera mu bice iyi gahunda itarageramo.
Iyi gahunda mu Mujyi wa Kigali yamaze ibyumweru birindwi ndetse bikaba byararangiye kuri ubu biteganyijwe ko ku wa 21 Mata, gahunda yo gufotora no gukosora imyirondoro hagamijwe gufasha abaturage kuzabona Indangamuntu Koranabuhanga bizakomereza mu Turere twa Bugesera na Ngoma.
Uyu mushinga w’Indamuntu koranabuhanga watangiye mu 2023 ndetse ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.
Biteganyijwe kandi ko igihe cyo gukoresha Indangamuntu zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda kizarangira muri Kamena 2027, hatangire gukoreshwa Indangamuntu Koranabuhanga gusa.
Muri #KigaliYacu, gahunda yo kwemeza imyirondoro no kwifotoza ngo tuzahabwe Indangamuntu Koranabuhanga yararangiye.
— City of Kigali (@CityofKigali) April 13, 2026
Turagushimiye cyane wowe wujuje inshingano zawe mboneragihugu.
Mwebwe abacikanwe, mushobora kugana aho izi serivisi zigiye gukomereza nk’uko ingengabihe ya… pic.twitter.com/vzstTi4t1N







