Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yemeje ko azataramira i Kigali mu ruhererekane rw’ibitaramo yise ‘Retro Tour’ ateganya gukorerea hirya no ku Isi.
Diamond Platnumz azataramira i Kigali, ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026 aho byitezwe ko azasusurutsa abazitabira iki gitaramo mu Muziki ucuranze mu buryo bwa ‘Live’ ibyo uyu muhanzi ashaka kwereka Isi ko nabyo abishoboye ni cyane ko mucyeba we Alikiba bakunze kugereranywa ari we ufatwa nk’umuhanzi wa mbere muri Tanzania mu gususurutsa abantu mu Muziki wa ‘Live’
Si inshuro ya mbere Diamond Platnumz agiye gutaramira mu Rwanda
Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi b’inshuti zikomeye n’u Rwanda kuko atakiri umushyitsi iyo aje i Kigali.
Uyu muhanzi w’icyamamare ku ruhando Mpuzamahanga amaze gutaramira mu Rwanda inshuro enye ; bwa mbere muri Mutarama 2015 mu gitaramo cya East African Party, muri Nyakanga 2017 mu gitaramo cyiswe ’Rwanda Fiesta’, yongeye gutaramira i Kigali ku nshuro ya gatatu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabaye tariki ya 17 Kanama 2019, akaba aheruka gutaramira i Kigali muri Kanama 2023 mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, cy’Iserukiramuco rya Giants of Africa, ni mu gihe mu Ukwakira ku wo Mwaka yagarutse i Kigali ubwo yitabiraga itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards.
Si mu Rwanda honyine Diamond Platnumz azataramira
Kuri gahunda y’ibi bitaramo by’uruhererekane Diamond Platnumz azakorera hirya no hino ku Isi, biteganyijwe ko azataramira mu bihugu binyuranye birimo : Uganda mu gitaramo azahuriramo na The Ben mu Mpeshyi ya 2026, Zambia, Australia, Morocco, na Tanzania.
Diamond Platnumz agiye kongera gutaramira mu Rwanda







