Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze imbabazi ku bantu batanu bari barahamijwe n’inkiko ibyaha binyuranye, nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida ryasohotse mu Igazeti ya Leta kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata.
Abahawe imbabazi barimo Brig Gen (Rtd) Fred Muziraguharara, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Horizon Group Ltd.
Brig Gen (Rtd) Fred Muziraguharara yari yarahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye akaba yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Undi wahawe imbabazi ni Lt Col (Rtd) Robert Nkusi, wahamijwe n’urukiko icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro. Akaba yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Abandi bahawe imbabazi ni Dilan Berat Mete, wari umuyobozi wa sosiyete y’ubwubatsi yo muri Turukiya yitwa Aknet Construction Co mu Rwanda, wari warahamijwe ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro akaba yari yarakatiwe n’urukiko igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Undi ni Emmanuel Kanamugire, wari warahamijwe n’urikiko icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye urukiko rukaba rwari rwaramutegetse gutanga ihazabu ya miliyoni 154.8 Frw.
Haza kandi Devota Mujawamariya, nawe wari warahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye urukiko rukaba rwari rwamuhanishije gutanga ihazabu ya miliyoni 84 Frw.
Ibikurikira iyo umuntu amaze guhabwa imbabazi
Abahawe imbabazi bose barasabwa kubahiriza ibintu bitandukanye birimo no kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
Hari kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.
Ibyo bigomba kubahirizwa ku wahawe imbabazi kugeza igihe yari asigaje cy’igifungo cye kirangiye.
Iyo bitubahirijwe hari ubwo uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa, iteka rikomeza rigira riti “Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira: akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka; atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.”
Icyo gihe kandi Uwambuwe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi.







