Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko dosiye ya Semuhungu Eric yamaze kugezwa mu bushinjacyaha.
Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 09 Mata 2026, akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.
Icyo amategeko avuga ku byaha Semuhungu akurikiranyweho
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uwahamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10, ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2Frw.
Icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa giteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitari hejuru y’imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.
Icyaha cyo gukangisha gusebanya giteganwa n’ingingo ya 129 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.
Semuhungu Eric w’imyaka 38 y’amavuko ni umwe mu bantu bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho amenyerewe mu gutegura ibirori bibera mu tubari twiyubashye.









