Umutwe wa AFC/M23 n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR) basinyanye, mu mpera z’icyumweru cyo ku wa 11 na 12 Mata 2026, amasezerano y’ubwumvikane agamije ihererekanya ry’abasirikare ba FARDC.
Aba basirikare bazabanza gushyikirizwa CICR, mbere yo koherezwa ku buyobozi bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hashize ukwezi kurenga AFC/M23 itangaza ko ishaka kurekura aba basirikare.
Benshi muri bo bari baranze kwinjira muri uyu mutwe w’inyeshyamba, mu gihe abandi barimo gukurikiranwa mu bitaro.
Iyi ntambwe igezweho mu gihe ibiganiro hagati ya Kinshasa na AFC/M23 byongeye gusubukurwa mu Busuwisi.
Icyakora, igikorwa cyo guhererekanya abasirikare basigaye kiracyahagaze bitewe n’impamvu zitandukanye.
Mbere na mbere, haracyari ibibazo by’imyiteguro n’ibikoresho bigomba kubanza gukemurwa.
Ikindi kandi, ihererekanya rizashoboka gusa mu gihe uruhande rwa Leta rwemeye kwakira abo basirikare.
Kuri iyi ngingo, amakuru ava mu nzego za Leta ntavuga rumwe,amwe agaragaza ko urutonde rw’abo basirikare ruzabanza kugenzurwa.
Iki kibazo kiri kandi mu biganiro bikomeje kubera mu Busuwisi hagati ya RDC na AFC/M23.
Gushyira umukono ku masezerano yo kurekura imfungwa za gisirikare bishobora gufatwa nk’intambwe ikomeye mu kubaka icyizere hagati y’impande zihanganye, nubwo inzira y’amahoro igisaba ibiganiro birebire n’imyanzuro ifatika ku mpamvu nyamukuru z’aya makimbirane.





